RFL
Kigali

CANAL + yakubise ibiciro hasi mu mpinduka yakoze izana Bouquets nshya zibereye buri wese

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/06/2020 14:14
0


Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yakoze impinduka ku buryo yatangagamo serivisi zayo, ahanini ikaba yarashingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda, izana Bouquets Enye zikubiyemo byose kandi zibonwamo n’umuryango wose, ziri ku biciro biciriritse ugereranyije n’ibyari bisanzwe.



Hari hashize iminsi abantu bitotombera izamurwa ry’ibiciro ku ifatabuguzi ryabafashaga kureba imikino ya Premier League,  aho igiciro cyari cyavuye ku 18,000 Frw kijya ku bihumbi 20,000 Frw.

Mu kiganiro Ubuyobozi bwa Canal+ bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tarki 24 Kamena 2020,  bwavuze ko izi mpinduka zigamije gufasha umuryango kubona bouquet irimo ibyo buri wese yishimira kuva ku bana kugera ku babyeyi.

Mu mpinduka Nshya Canal+ yazanye harimo Bouquets Enye (4) zikubiyemo byose kandi zisangwamo n’umuryango wose, zikaba zavuye kuri Bouquets hafi Esheshatu (6).

Bouquets 4 nshya, harimo iyitwa IKAZE, iyi ikaba ikubiyemo byinshi aho unasangamo Channel 9 zo mu Rwanda, ugakurira shampiyona ya Turikiya, Premier League y’u Bwongereza izerekana kandi Shampiyona y’u Butaliyani (Serie A) n’iy’u Bubiligi ku bihumbi bitanu (5,000 Frw) gusa ku Kwezi.

Bouquets ya kabiri yitwa ZAMUKA, iyi ikaba ikubiyemo byinshi kuruta ibiri mu IKAZE ndetse n’umubare wa Channel wakurikira uriyongera, ikaba igura 10,000 Frw ku kwezi.

Bouquets ya Gatatu yitwa ZAMUKA NA SIPORO, iyi ikaba ikubiyemo byinshi bitandukanye aho ushobora gukurikira shampiyona zitandukanye ku Isi, Filme n’ibindi byinshi, ikaba ari Bouquets umuryango wose wisangamo kaba igura 20,000 Frw ku kwezi.

Bouquets ya Kane yitwa UBUKI, iyi ikaba ibumbatira byose, buri kimwe cyose wifuza kureba uko waba uri kose ugisanga aha, iyi ikaba igura 30,000 Frw ku kwezi.

Ku bakunzi ba Premier League ubu bazajya bayisanga kuri Bouquet yitwa Zamuka na Siporo, umuryango waguze iyi bouquet kandi ubashe gusangaho na shene z’abana ndetse na Novelas zikundwa n’ab’igitsina gore.

Uretse izi mpinduka mu biciro, binyuze mu bukangurambaga yise ‘Icara mu mwanya ugukwiye’ Canal+ mu kurushaho guha ibyiza abakiriya bayo yongereye umubare wa televiziyo zo mu Rwanda yerekanaga ziva kuri ebyiri zigera ku icyenda. Izongerewe kuri Canal+ harimo Genesis Tv, Isango Tv, KC2, TV1, BTN na Authentic TV.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yatangaje ko izi mpinduka nshya ziri mu rwego rwo gufasha umuryango Nyarwanda kunogerwa n’ibyiza kandi ku giciro kibereye buri wese.

Yagize ati “Wa muntu wazaga kugura Bouquet y’amafaranga 18,000 Frw ari buze kubonamo shene zingahe gusa z’umupira ubu araza kongeraho ibihumbi bibiri agure noneho iyo abasha kubonamo n’iby’abana n’iby’umugore”.


 Cyari ikiganiro n'itangazamakuru ku mpinduka Canal+ yazanye 


Alain ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yasobanuye ibyiza by'impinduka bazanye


Guhera ku mafaranga ibihumbi bitanu ushobora kwirebera ibyiza bya Canal+ mu gihe cy'ukwezi kose





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND