Blue Ivy Carter w’imyaka 8 umukobwa wa Jay-Z na Beyonce, ku nshuro ye ya mbere ni umwe mu batoranyijwe guhatanira igihembo kizwi nka BET Awards.
BET Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa mu gitaramo kiba cyateguwe na
Television ya BET (Black Entertainment Television) bikaba bigamije gushyigikira no
guteza imbere Abirabura baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Abanyamerika bakizamuka mu
muziki, mu gukina filimi, muri sport ndetse n’ibindi binyuranye bijyanye
n’imyidagaduro.
Ibi birori ngarukamwaka bikaba bica imbonankubone kuri television ya BET ndetse hakaririmbamo abahanzi bakomeye bagiye batandukanye. Ibirori by’uyu mwaka byo gutanga ibihembo bizaba tariki ya 28 Kamena 2020.
Blue Ivy Carter yaje ku
rutonde rw’abahatanira igihembo cya BET Award biturutse ku ndirimbo “Brown Skin
Girl” yafatanyije na nyina (Beyonce) ndetse na Wizkid hamwe na Saint John. Iyi
ikaba ari indirimbo yatoranyijwe mu zizahabwa ibihembo uyu mwaka. Ibi bikagira
Ivy umuhanzi mushya w’injyana ya R&B.
Si Ivy wenyine waje bwa mbere
ku rutonde rw’abatoranyijwe kuri uyu wa mbere ahubwo harimo na: Saweetie, Doja
Cat, Roddy Rich na bamwe mu bahanzi mpuzamahanga nka Rema na Sha Sha.
Bimwe mu bitangazwa na nyirakuru wa Ivy (Tina Knowles) ni uko yishimiye intambwe umwuzukuru we yateye nubwo akiri muto. Akomeza avuga ko atari kubogama kuko ari umwuzukuru we ahubwo ari uko uyu mwana w’umukobwa ahebuje mu kuririmba.
Zimwe mu ndirimbo zihanganye
n’iziri kuri album ya Beyonce yitwa “The Gift album” harimo: ”Underdog”ya Alicia
Keys, ”Melanin” ya Ciara afatanyije na Lupita Nyong’o, Ester Dean, City Girls
ndetse na La La; ”I choose” ya Layton Greene, ”Tempo” ya Lizzo afatanyije na
Missy Elliott, ”Afeni” ya Rapsody afatanyije na PJ Morton.
Beyonce yongeye gutoranywa mu
bindi byiciro birimo: kuba umuhanzikazi w’umwaka mu njyana ya R&B ndetse no
kugira Album y’umwaka.
Umukobwa wa Jay Z na Beyonce yanditse amateka mu muziki
TANGA IGITECYEREZO