RFL
Kigali

Bobi Wine yahuje ishyaka rye n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta mu kuzatanga umukandika umwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/06/2020 21:32
0


Nyuma y'aho Uganda yitegura amatora y’umukuru w’igihugu, abakuriye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi barimo Kizza Besigye na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine biyemeje gushyira hamwe.



Robert Kyagulanyi usanzwe ari umudepite unakuriye ikitwa People Power, Dr Kizza Besigye w'ishyaka FDC, Mayor w'umujyi wa Kampala Erias Lukwago w'ishyaka DP, Keny Lukyamuzi ukuriye ishyaka CP, Asumani Bsalorwa ukuriye ishyaka JEEMA n'abandi biyemeje gushyira hamwe.

Kizza Besigye (ibumoso) na Bobi Wine bagiye bahura kenshi ngo bagerageze guhuza umurongo wa politiki

Bobi Wine na Kizza Besigye n'abandi bahuje amashyaka

Intego yabo bavuga ko ari uguhitamo umuntu umwe uzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu ya 2021. Uwo bazashyira imbere ashobora guhatana cyane muri ayo matora na Perezida Museveni w'ishyaka NRM rimaze imyaka irenga 30 ku butegetsi.

Nubwo bihuje nk’amashyaka ntabwo batangaje uwo iri shyirahamwe ryabo rizashyira imbere mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu nama yabahuje tariki 15 Kamena 2020, Robert Kyagulanyi yatangaje ko uku gushyira hamwe kwabo bakwise 'United forces of change', avuga ko kugera hano ari intambwe ikomeye bateye.

Ati: "Ndashaka gushimira abadukuriye babonye inzira, bakayikurikira kandi bakayitwereka". Yongeraho ko nta yindi nzira yabageza ku ntsinzi itari ugushyira hamwe.

Bwana Kyagulanyi yavuze ko gushyira hamwe atari uko bari basanzwe ari abanzi, ahubwo ko gukomeza kugenda buri umwe ukwe 'bikerereza impinduka abaturage bategereje cyane'.

Mu byo yatangaje, yasubiyemo amagambo Malcolm X impirimbayi y'uburenganzira bw'abirabura muri Amerika, ati: "Inzira zatandukana, intambwe zigatandukana ariko intego igakomeza kuba imwe".

Mbere, Kizza Besigye na Robert Kyagulanyi bagiye bahura kenshi mu mugambi wo gushaka kwihuza. Abandi badepite bo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi nabo bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza "United force of change".

 Src:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND