RFL
Kigali

Filime Indoto ya Afrifame Pictures ifite inkuru yihariye igiye gutangira gutambuka kuri Televiziyo Rwanda

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/06/2020 13:32
0


Filime Indoto igiye gutangira gutambuka kuri Televiziyo Rwanda nyuma ya Seburikoko na City Maid zikunzwe cyane, izi zose akaba ari iza Afrifame Pictures Ltd.



Iyi filime Indoto igaragaramo abakinnyi bafite impano zihariye muri Sinema Nyarwanda barimo n’umunyamakuru wa RBA Uwineza Clarisse. Mu kiganiro nyiri iyi filime Nelly Wilson Misago yahaye Inyarwanda.com yavuze ko iyi filime nshya izibanda ku buzima bw’umuntu wahiriwe n’imirimo y’amaboko ye gusa yarabanje kugeragereza iwabo mu cyaro bikanga.

Yakomeje avuga ko ari inkuru y’umusore uba wararangije kwiga, agasubira iwabo mu cyaro akubura akazi akazagaruka mu mujyi akongera akiga kugeza ubwo akoze apurikasiyo (Application) ikamuhira. Mu kubisobanuro Misago Wilson yagize ati

“Indoto ni inkuru y’umusore uba wararangije kwiga ikoranabuhanga agasubira iwabo, akabura akazi, agahitamo kugaruka mu mujyi nyuma yo kuhagera arahangayika akabura akazi ariko nk’umuntu wize ashaka inzira zose zamufasha kugera ku buzima bwiza bikarangira asubiye ku ishuri akaza no gukora application yanamufashije kuba rwiyemezamirimo ukomeye”. 

Nelly yakomoje no kubakinnyi bazagaragara muri iyi filimi Indoto , avuga ko harimo abakinnyi bashya ariko ngo bafite umwihariko n’impano itangaje yo gukina. Uyu muagabo umaze ufite izina rikomeye muri Sinema Nyarwanda yasobanuye ko impamvu yashyizemo abakinnyi bashya kuri we ari nk’umuco na cyane ko ngo akunda gufasha impano kuzamuka by’umwihariko binyuze muri Sinema.

Yagize ati "Impamvu nakoresheje abakinnyi bashya ni ukubera ko igihe cyose njye nifuza gukora filime zizamura abakinnyi bashya nk’umusanzu wanjye muri Sinema Nyarwanda, abakinnyi nakoresheje rero ni beza kandi bafite impano zihariye nzi neza ko Abanyarwanda bazabakunda cyane”.

Biteganyijwe ko iyi filime Indoto izatangira gutambuka kuri Televiziyo y’igihugu (RTV) mu cyumweru gitaha, guhera ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, i saa tatu z’ijoro. Misago Wilson yasabye Abanyarwanda kutajya bacikwa n’ubutumwa burimo. Yavuze ko iyi filime izajya kuri RTV buri kuwa Kabiri ku isaha twavuze haruguru.

REBA HANO INTEGUZA YA FILIME 'INDOTO'


Filime Indoto igiye gutangira gutambuka kuri RTV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND