RFL
Kigali

Legacies Music mu ntego yo guteza umuziki imbere yamaze gusinyisha abahanzi 4

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/06/2020 21:56
0


Umunsi ku munsi impano zigenda zigaragaza, impano iravuga kandi ikorera mu muntu, ubu inzu itunganya muzika, Legacies Music Group ije kuzamura impano z’abahanzi aho ku ikubitiro yamaze gusinyisha abahanzi Bane(4).



Legacies Music Group, mu bahanzi 4 yamaze gusinyisha harimo umukobwa umwe n’abahungu batatu. Abo bahanzi bamaze kwinjira muri iyi Label ni; Lang, Santana Milado, Wom boy ndetse n’umukobwa witwa Isimbi Lenah. Aba bahanzi uko ari bane bamaze kwerekana ibikorwa bya muzika aho umwe amaze gusohora indirimbo 2 mu gihe cy’iminsi 10 iyi Label imaze itangiye.


Legacies Music Group ikorera mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gikondo, yatangarije byinshi INYARWANDA byerekeye intumbero yabo mu kuzamura muzika nyarwanda no guteza imbere abahanzi bayibarizwamo.

Umwe muri 6 bashinze Legacies Music Group, Aimable Ruzibiza aganira n’itangazamakuru yavuze aho igitekerezo cyo gutanziza iyi nzu ifasha abahanzi cyavuye. Yavuze ko we na bagenzi be batangije iyi nzu bari basanzwe bakora ibijyanye na muzika bagira igitekerezo cyo kureba uko bazamura abahanzi bafite impano.

Aimable Ruzibiza yabajijwe intego bafite nka Legacies Music ku bahanzi no kuri muzika nyarwanda avuga ko ari ugukora ibishoboka byose umuziki ugafata indi ntera. Yagize ati “Intego dufite ni ukuzamura impano nshya z’abahanzi batandukanye no kuzamura umuziki nyarwanda tukawugira mpuzamahanga, ibyo byose tuzabigeraho mu bufatanye bw’abakunzi b’umuziki nyarwanda”.

Ni kenshi usanga hari inzu zifasha abahanzi ziza ariko mu gihe gito zigasa n’izacitse intege bikarangira zihagaze, ariyo mpamvu INYARWANDA yabajije umwihariko n’ingamba iyi nzu ya Legacy Music ifite kugira ngo ishinge imizi mu kuzamura abahanzi Nyarwanda.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko ubu tumaze gusinyisha abahanzi bane. Twagiranye amazeserano y’imyaka ibiri. Ubu buri muhanzi afite indirimbo ebyiri ziri hanze izindi ziracyari muri studio, icyo ni icyerekana imbaraga nk’abantu batangiye Legacies Music muri uku kwezi. 

Umwihariko label yacu ifite ni uko ibintu byose tubikorera mu itsinda kandi abahanzi n’abakora indirimbo (Producers) tuba hamwe kugira ngo dusangire ibitekerezo kandi abahanzi bacu bafite abantu babakurikirana mu buzima bwa buri munsi.” Ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire muri muri label ya Legacies Music Group agomba kuba afite impano yo kuririmba nk’uko babitangarije itangazamakuru.


Santana Milado 


Umuhanzi Lang abarizwa muri Legacies Music Group


Isimbi Lenah ubarizwa muri Legacies Music Group


Wom Boy wamaze kwinjira muri Legacies Music Group

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IFEZA' YA WOM BWOY FT SANTANA  MILADO

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'REKA GENDA' YA LANG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND