RFL
Kigali

Ibikubiye mu ibaruwa Perezida wa Amerika yandikiye umuyobozi wa OMS anaburira ko ishobora gukurirwaho inkunga burundu

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:19/05/2020 16:30
0


Ibiro by’umukru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, ejo ku wa mbere byasohoye ibarwa yandikiwe umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza uko uyu muryango wananiwe kuzuza inshingano zawo muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya covid-19.



Bimwe mu bikubiye mu ibarwa Donald Trump yandikye Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus muyobozi wa OMS. Iyi baruwa, itangira yibutsa Tedros ko Amerika yahagaritse inkunga yatangaga muri OMS ku wa 14 Mata, 2020, bikaba byari ku bw’ impamvu z’uko OMS itabashije guhangana n’ icyorezo cya covid-19. Ikomeza ivuga ko OMS itigeze ibona ubwingenge kuri Leta y’u Bushinwa.

White House kandi, ikomeza ivuga kko OMS yirengagije raporo zari iz’ingenzi zatangaga amakuru y’ uko virusi iriho isakara mu mujyi wa Wuhan. Muri izo raporo, havugwamo n’ iy’ urubuga runyuzwaho bushakashatsi rwitwa Lancet Medical Journal. Ibi, byari mu Ukuboza, 2019.

Hadaciye iminis, ku wa 30 Ukuboza, 2019, ibiro by’ uyu muryango OMS biherereye muri Beijing byari bifite Amakuru y’uko hari ikibazo cy’Ubuzima muri Wuhan. Muri iyi baruwa, bigaragazwa ko hagati ya tariki 26 na 30 Ukuboza, 2019, ibitangazamakuru mu u Bushinwa byagiye bitangaza ko haba hari ibimenyetso bya virusi iturutse muri Wuhan.

Ngo ibi kandi, bigaragazwa n’ uko hari Amakuru yatanzwe na Dr. Zhang Jixian, ayaha inzego z’Ubuzima z’iki gihugu arebana na coronavirusi ko ariyo yaba iri gutera indwra nshya. Muri icyo gihe, hari hamaze kurwara abantu bagera ku 180.

Ibaruwa ikomeza ivuga ko nyuma y’umunsi muri Taiwan byari bimaze gutangazwa ko hari virusi yandurira mu kuba abantu bakegerana yanduzwa n’abantu ku bantu.

White House, igaragaza muri iyi barwa ko mu masaha 24 igihugu kiba gikwiye gutangaza ikibazo nk’ icyo. Gusa, u Bushinwa ngo ntabwo bwigeze bubivuga muri OMS, mpaka ku wa 31 Ukuboza 2019, amakuru White House ivuga ko u Bushinwa bwari bufie mu byumweru byabanje.

Mu ibarwa, bigaragazwa ko ku wa 14 Mutarama, 2020, OMS yashingiye ku makuru y’u Bushinwa yavugaga ko indwara itandura hagati y’ abantu. Ibi, byakurikiwe n’uko na Perezida Xi Jinping abwiye Dr. Tedros ko bitari ngombwa kugira iyo ndwara ikibazo cy’ ibanze impuruza. Ubwo, hari tariki 21 Mutarama. Ibyo ngo byaje guhinduka tariki 30 Mutarama ubwo byemezwaga ko indwara yabaye ikibazo rusange.

Mu ibaruwa, biragaragazwa ko Dr. Tedros yashimagije u Bushinwa, yirengagije ko iki gihugu kitatanze Amakuru kugihe, ndetse ko cyagiye gihana bamwe mu baganga bagiye bagerageza kuvuga iby’iyo virusi.

Bagakomeza bavuga ko n’ubwo OMS yatangaje ko indwara ari ikibazo Mpuzamahanga, ko itigeze ihata u Bushinwa ngo bwemerere abashakashatsi kujya kureba inkomoko ya virusi muri Wuhan.

White House ikomeza inenga cyane uburyo Dr. Tedros yashimagije u Bushinwa bwahagaritse ingendo, ngo ariko Perezida Trump yajya kubikora OMS ikamubuza guhagarika ingendo ziva mu Bushinwa.

Ibyo, ngo bikurikirwa n’ uburyo OMS yatangaga Amakuru atariyo ivuga ko indwara yatangiye koroha, ko ndetse itanandura nk’ ikindi yitwa Influenza.

Ku wa 11 Werurwe, 2020, OMS yatangaje ko iyi ndwara yabaye icyorezo ku isi. Muri iyi baruwa, bigaragazwa ko icyo gihe abarenga ibihumbi 100 bari banduye, naho 4,000 barapfuye mu bihugu 114.

Ibiro bya Perezida w’Amerika kandi, bigaragazwa ko tariki 11 Mata, 2020, abambasaderi batandukanye b’Afurika, bandikiye Leta y’u Bushinwa ku kibazo cyari kirimo kuba cy’ ironda ruhu muri Guangzhou. White House igaragaza ko Dr. Tedros yabonaga ibiri kuba ariko ntiyagira icyo abivugaho, ngo ariko akagira icyo avuga ku byamuvuzweho White House ivuga ko bitari bifite ishingiro by’ uko atarimo ahangana n’icyorezo mu buryo nyabwo.

Mu ngingo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igaragaza ko ishingiraho inenga OMS, iyanyuma ivuga ko uyu muryango wananiwe kwemeza u Bushinwa ko bwakwemerera iperereza ku nkomoko ya virusi.

“Ikibi kurusha uko kunanirwa/gutsindwa ni uko tuzi ko OMS yakabaye yarakoze neza cyane.” White House. Dr. Tedros yahawe urugero yakabaye yaragendeyeho rwa mugenzi we wayoboye uyu muryango mu gihe cyo guhangana na SARS mu 2003, ariwe Harlem Brundtland. White House inavuga ko hakabaye haratabawe Ubuzima bwa benshi iyi Tedros akurikira urugero rwa Harlem.

Icyo Amerika isaba OMS ni uko ibona ubwigenge ikareka gusa n’ ikoreshwa n’ u Bushinwa. Leta y’ Amerika ikaba ivuga ko yatangiye ibiganiro na OMS byo kureba uko Umuryango wasubizwa mu mujyo usanzwe. Ikaba isaba ko OMS ifata ibyemezo vuba, ndetse ko ikwiye no kwita ku byihutirwa mu minsi 30. Ibyo ni bitubahirizwa, Amerika izahagarika inkunga yose yahaga OMS, ndetse inige uburyo yarekera kuba umunyamuryango.

Ntabo nakwemera ko imisoro y’amadorali y’Abanyamerika ko ikomeza gutera inkunga umuryango bigaragara ko utarimo kugera ku nyungu z’Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND