Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire na Kenny Sol ndetse na Juno Kizigenza yinjije mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Igitangaza yashinze.
Mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2020 nibwo Bruce Melodie yatangaje ko agiye gufasha abahanzi bashya mu muziki biciye muri Label yise Igitangaza yatangije.
Yavuze ko agiye kubikora mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, kugira ngo nawe abe ageze aho ageze ubu ari umwe mu bahanzi bakora badasubira inyuma.
Ati “Nkuko kugira ngo tugere aho turi ubu hari abadufashe akaboko niyo mpamvu natwe guhera ejo muzatangira kumva abahanzi bashya twasinye amasezerano y’imikoranire.”
Umuhanzi wa mbere yatangaje ni Kenny Sol. Bruce Melodie amutangaza yavuze “Imana ihe umugisha urugendo rushya dutangiye ku mugaragaro, kandi nizeye ko dufatanyije tuzabasha kugera kure hashoboka.”
Kenny Sol ni umwe mu bari bagize itsinda rya Yemba Voice ryamaze mu muziki hafi imyaka itatu yabanagamo na Bill Ruzima ndetse na Mozy Yemba.
Ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo wagiye asohora indirimbo z’urukundo mu bihe bitandukanye.
Indirimbo ye nshya yamuhaye ikaze muri Label, yitwa ‘You&I’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na The Major usanzwe ari umucuranzi muri Symphony Band.
Umuhanzi w’ubuheta muri iyi Label ni Juno Kizigenza wavuze ko atazigera atenguha Bruce Melodie.
Uyu muhanzi mu Ukwakira 2019, yagaragaje ubuhanga ubwo yasubiragamo indirimbo ‘Katerina’ ya Melodie.
Indirimbo ye nshya yamuhaye ikaze yitwa ‘New Formula’ yatunganyijwe na Producer Element uri mu bagezweho muri iki gihe.
Ni mu gihe amashusho yakozwe na Karan Shema Wiseman.
Bruce Melodie atangaje byeruye ko yashinze Label, nyuma y’uko umwaka ushize atangije Televiziyo ye yitwa Isibo TV, yiyongera mu bimwinjiriza amafaranga.
Yiyongereye ku bahanzi nka Oda Paccy washinze Label ye yitwa Ladies Empire na Mugisha Benjamin [The Ben] washinze Rock Hill.
Kenny Sol, imfura muri Label yitwa Igitangaza ya Bruce Melodie
Juno Kizigenza, umuhanzi w'ubuheta muri Label ya Bruce Melodie
Bruce Melodie yatangiye kwitura ineza yagiriwe mu rugendo rw'umuzikiKANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MPA FORMULA' YA JUNO KIZIGENZA
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YOU&I' YA KENNY SOL
TANGA IGITECYEREZO