RFL
Kigali

Amerika: Batatu mu bagize itsinda ryashyizweho na Perezida Trump mu kurwanya Covid-19, bishyize mu kato

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:13/05/2020 12:30
0


Abantu batatu mu bagize itsinda ryashyizweho na Perezida Donald Trump, ngo bahashye icyorezo cya COVID19 muri iki gihugu bishyize mu kato. Izi ntoranywa ni Dr. Antony Fauci, Dr. Robert Redfield ndetse na Dr. Stephen Hahn.



Dr. Antony Fauci ni umuhanga akaba n’umushakashatsi mu ndwara z’ibyorezo. Nyuma y'aho icyorezo cya coronavirus kigeze mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yamushinze imirimo yo kurwanya iki cyorezo.  

Fauci ntiyari wenyine kuko afite itsinda rinini ayoboye muri uru rugamba. Uyu musaza w’imyaka 79, ikigo ayoboye cyatangaje ko nubwo ari mu kato afite amahirwe make yo kwandura. Dr. Antony Fauci agiye gukomereza imirimo ye mu rugo mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri ndetse akazajya apimwa kenshi gashoboka nk'uko byatangajwe n’ikigo ayoboye kitwa “National Institute of Allergy and Infectious Diseases”.

Si Dr. Fauci gusa wagiye mu kato kuko na mugenzi we wayoboraga ikigo gishinzwe ubuvuzi n’ihangana ry’indwara (Center for Diseases Control and Prevention) Dr. Robert Redfield kimwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Food and Drug Administration) Dr. Stephen Hanh na bo bagiye mu kato k’ibyumweru bibiri. 

Aba bagabo uko ari batatu nta n’umwe magingo aya ibipimo biragaragaza ko arwaye COVID19 nta n’ibimenyetso yemwe. Impamvu yabateye kwishyira mu kato nuko bose bashobora kuba barahuye n’umuntu wanduye iyi ndwara muri perezidanse y’Amerika utaratangajwe amazina. 

Mu mpera z’icyumweru dusoje, ni bwo umukozi ushinzwe imikoranire y’itangazamakuru n’ibiro bya visi perezida w’Amerika yagaragaje ko arwaye COVID19, uyu yitwa Katie Miller. Ubu byamaze gutangazwa ko Donald Trump n’umwungiriza we, Mike Pence batazongera gukora begeranye. 

Dukurikije imibare ya kaminuza ya John Hopkins ari na yo ishinzwe gutangaza imibare yerekeranye n’iki cyorezo avuga ko Amerika ikomeje kuba iya mbere mu kugira umure y’ubwandu n’imfu nyinshi. Magingo aya, abantu barenga miriyoni n’ibihumbi maganatatu bamaze kwandura COVID19 muri iki gihugu na ho abarenga ibihumbi mirongo irindwi n’ikenda bamaze guhitanwa na yo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND