Urwego rushinzwe Amategeko y’Umupira w’Amaguru ku Isi, IFAB, rwemeje icyifuzo cyatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, ku cyemezo cyo kondera umubare w’abakinnyi basimbura mu mukino, kubera ko imikino izaba myinshi, yegeranye kandi mu gihe gito.
Amakipe
azajya aba yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu mu mukino ubwo umupira w’amaguru
uzaba wongeye gusubukurwa nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Coronavirus.
Ubusanzwe,
mu marushanwa yemewe na FIFA, buri kipe yabaga yemerewe gusimbuza abakinnyi
batatu gusa.
Impinduka
zemejwe, zizakoreshwa mu mikino isigaye kugira ngo uyu mwaka w’imikino wa
2019/20, ariko gukurikiza iki cyemezo ni amahitamo ku bategura amarushanwa.
Buri
kipe izaba yemerewe gukora impinduka mu byiciro bitatu gusa mu mukino.
Shampiyona
nyinshi ku Isi, zahagaritswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Shampiyona
y’u Budage, Bundesliga, ni yo izabimburira izindi gusubukura, aho izongera
gukinwa mu cyumweru gitaha, tariki ya 16 Gicurasi 2020.
IFAB
yagize iti “Itegeko ryashyizweho by’igihe gito ndetse rigomba guhita ritangira
gukurikizwa. Ryashyizweho kubera ko hazaba hari imikino myinshi mu gihe gito
kandi bishobora kugira ingaruka ku mibereho myiza y’umukinnyi.”
IFAB
na FIFA bizagena nyuma niba iki cyemezo kizakomeza gukurikizwa no mu mwaka
w’imikino wa 2020/21.
Nta
mwanzuro wafashwe ku ihagarikwa ryo gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho mu
misifurire “VAR” Video assistant referee, nubwo mu cyumba gito ikoreramo haba
hari abantu benshi.
TANGA IGITECYEREZO