RFL
Kigali

Inzobere mu buzima zirashimangira ko Agapfukamunwa ari intwaro ikomeye mu kurwanya COVID-19

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/04/2020 15:08
0


Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gutangariza abaturarwanda bose ko kwambara agapfukamunwa ari itegeko nyuma y’uko abakambaraga ari ababaga bafite ibimemyetso by’iyi ndwara ndetse n’abakora muri serivizi z’ubuvuzi. Nyuma y’uko kwambara agapfukamunwa bigizwe itegeko, tugiye kubagezaho icyo inzobere zivuga ku kamaro ko kukambara.



Isi iri guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw’abantu basaga ibihumbi 171 ku Isi mu gihe abamaze kucyandura barenga Miliyoni n’igice. Hagiye hatangwa amabwiriza y’uko mu kwirinda iki cyorezo abantu bakwiriye gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi bigakorwa kenshi ndetse bakirinda gusuhuzanya ndetse no kwegerana. Ibi bituma ibikorwa bitandukanye birimo n’ingendo bihagarara mu bihugu hafi ya byose ku Isi kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Kuwa 16 Werurwe 2020 mu Rwanda hasohotse ibwirizwa rivuga ko atari ngombwa kwambara agapfukamunwa (Mask) ku muntu wese keretse uwumva afite bimwe mu bimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, ibicurane ndetse n’umuriro mwinshi ndetse n’abakora mu bitaro. Iri bwirizwa ryasohotse nyuma y’uko hagiye hagaragara bamwe mu bantu bagenda bambaye udupfukamunwa bigateza urujijo kuri bamwe aho bibazaga niba agapfukamunwa ari ngombwa cyangwa se atari ngombwa.

Ku wa Gatandatu tariki 19 Mata 2020 ni bwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. NGAMIJE Daniel yatangarije RBA ko kwambara agapfukamunwa ku buryo buhoraho ari imwe mu ngamba byagaragaye ko zizewe cyane mu guhashya icyorezo cya Covid-19. Yagize ati “Ni icyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara (agapfukamubwa). (...)Ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, iyo uvuga amacandwe ntiyamugwa mu maso ngo yandure, na we kandi igihe akuri imbere ni ko byagenda.”


Dr Ngamije Daniel yatangarije kuri RBA ko kwambara agapfukamunwa ari itegeko ku baturarwanda bose

Dr NGAMIJE uyobora Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yavuze ko kwambara agapfukamunwa ari uburyo bwizewe bwo kwirinda Coronavirus. Ati “Abantu bambare udupfukamunwa baba bari mu rugo cyangwa bagiye muri za gahunda zemewe zituma umuntu ava mu rugo kuko bimaze kugaragara ko kukambara ku buryo buhoraho ari uburyo bwizewe bwo kwirinda”.

Aha rero niho benshi bibajije impamvu noneho kwambara agapfukamunwa bibaye itegeko mu gihe bari baravuze ko atari ngombwa. Dr. NSANZIMANA Sabin, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, akoresheje urubuga rwa Twitter yagaragaje impamvu ari ngombwa kukambara.

Yagize ati ”Uko tugenda tumenya byinshi kuri #Koronavirusi ni nako tugenda dufata ingamba nshya zo kuyirinda. Kwambara agapfukamunwa bituma amatembabuzi asohoka iyo umuntu avuze, akoroye cyangwa yitsamuye atagera ku bamwegereye ngo abe yabanduza. Iyo twambaye udupfukamunwa twese bigabanya ibyago byo kwanduzanya kuruta igihe bamwe baba batwambaye abandi batatwambaye”.

Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko hari abarimo kudukoresha nabi ku buryo aho kubafasha, tubabuza guhumeka ndetse tukaba twabatera izindi ndwara. Iki cyemezo cyo kwambara udupfukamunwa buri gihe ntabwo cyafashwe mu Rwanda gusa kuko no hirya no hino ku isi hari ibihugu bimwe na bimwe byamaze gushishikariza abaturage babyo guhora bambaye izi ‘Mask’.

Dr Harvey Fineberg, Umuyobozi wa Komite Ishinzwe Ubumenyi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’indwara zanduza aherutse kugira inama White House ko hari ibimenyetso bimwe na bimwe byerekana ko coronavirus ishobora gukwirakwira binyuze mu guhumeka cyangwa mu biganiro.

Dr Harvey Fineberg avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Hong Kong mu Bushinwa buherutse kwerekana ko kwambara agapfukamunwa (Mask) bishobora gufasha abantu kwirinda ikwirakwizwa rya virusi ya RNA, nka SARS-CoV-2 itera COVID-19, ni mu gihe ku Isi ikibazo cyo kubura ‘Mask’ gikomeje kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Ceki, Andrej Babis, na we aherutse kwandikira kuri Twitter Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump amushishikariza gukoresha Masike, aho agira ati: "Kwambara mask, bigabanya ikwirakwizwa rya virusi 80%! Ni mu gihe Repubulika ya Ceki yahaye itegeko abaturage bayo kwambara mask aho bari hose.

Minisitiri w’Intebe wa Otirishiya, Sebastian Kurz na we yategetse ko abaturage bambara masike aho bari hose. Mu Bwongereza ho Abaganga barenga 100 bakomeje guhamagarira abaturage kwambara agapfukamunwa kugira ngo birinde ndetse barinde n’abandi kwandura coronavirus. Aba baganga bashyize umukono ku ibaruwa ivuga ko 'barushijeho guhangayikishwa no kuba abaturage bakeneye kwambara masike aho bari hose’.

Nk’uko bigaraga mu nyandiko yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS muri uku kwezi kwa Mata 2020, igaragaza ko inzira 2 zikomeye zo kwanduriramo Koronavirusi ari Inzira y’ubuhumekero biciye mu ducandwe tutagaragarira amaso ndetse no gukora aho yasizwe n’uyirwaye cyangwa kumukoraho we ubwe’.

Utwo ducandwe duterwa no gukorora cyangwa kwitsamura k’umuntu urwaye Koronavirusi kandi dushobora gutwarwa n’umuyaga byoroshye ari byo bituma umuntu wese uri bugufi bw’umuntu urwaye cyangwa ufite ibimenyetso bya Koronavirusi aba afite ibyago byinshi byo kwandura igihe cyose atashyizemo intera nibura ya metero imwe.

Utwo ducandwe kandi iyo umuntu ufite Koronavirusi akoroye cyangwa yitsamuye dukwirakwira ahantu hose hamwegereye nko ku rukuta, ibikoresho byo mu nzu ndetse n’ikindi kintu cyose kimuri hafi, hanyuma hagira undi muntu uza agakora kuri cya kintu agahita yandura iyo virusi.

Mu cyegeranyo gishya cyashyizwe ahagaragara na OMS kigaragaza ko abantu benshi banduzwa n’umuntu utagaragaza ibimenyetso ko arwaye Koronavirusi, ni ukuvuga umuntu wayanduye kuva ku munsi wa mbere ayanduye kugeza ku munsi azagaragarizaho ibimenyetso ko arwaye (Hagati y’umunsi 1- 14 bakabona kugaragaza ibimenyetso).

Bityo muri iki cyegeranyo OMS iburira abantu bose ko bakwiye kwambara udupfukamunwa n’amazuru (Mask) nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kwirinda no gukumira iri kwirakwira ku muvuduko munini rya Koronavirusi. OMS ivuga ko umuntu yaba afite ibimenyetso cyangwa atabifite akwiye kwambara agapfukamurwa mu rwego rwo kwirinda guhura n’izo virusi zishobora gusigwa n’umurwayi ukoroye cyangwa witsamuriye aho hantu.

Ubusanzwe hari hasanzweho ubwoko bw’udupfukamunwa, ubuzwi cyane ni ubwari busanzwe bukoreshwa n’abaganga, nyamara mu nyigo zakozwe nk’uko byemezwa na OMS zigaragaza ko hari n’ubundi bwoko bw’udupfukamunwa bushobora gukoreshwa mu kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi butari ubusanzwe bukoreshwa kwa muganga.

Akaba ariyo mpamvu OMS ishishikariza abashakashatsi, za leta n’ibigo by’abikoreza gushyira ingufu mu gushaka uko udupfukamunwa tutari utw’abaganga twakorwa ndetse tukegerezwa abaturage. Aha rero niho leta y’u Rwanda yahise ifata ingamba zo gukora udupfukamunwa tukaba tuzagera ku isoko ejo ku wa Gatatu taliki 22 Mata 2020. 

Udupfukamunwa Leta y’u Rwanda izashyira ku isoko, dufite umwihariko w’uko dushobora gufurwa inshuro zigera kuri eshanu. OMS isoza iyi nyandiko itanga inama y’uko umuntu yakoresha agapfukamunwa:

Mbere y’uko wambara agapfukamunwa banza ukarabe neza intoki, wifashishije ibikoresho byabugenewe mu gusukura intoki (Alukolo, imiti yica udukoko mu nto cyangwa amazi meza n’isabune).

Pfuka umunwa n’amazu neza ukoresheje agapfukamunwa kandi urebe neza ko nta mwanya usigaye hagati y’amazuru n’amaso.

Irinde gukorakora agapfukamunwa mu gihe ukambara, niba kandi ubikoze hita wongera ukarabe neza nk’uko wabikoze mbere.

Hindura agapfukamunwa inshuro nyinshi zishoboka, kandi ako wakoresheje ntikongera gukoreshwa ahubwo ukajugunya ahagenewe imyanda.

Mu gukuramo agapfukamunwa igengesere kandi wirinde kugakora, ukimara kugakuramo ihutire gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune cyangwa ukoreshe alukolo n’imiti isukura intoki.

Kwambara agapfukamunwa bigira umumaro mwinshi iyo bifatanyijwe no gukurikiza izindi ngamba zisanzweho zo gukumira iki cyorezo nko gukaraba intonki kenshi n’amazi meza n’isabune cyangwa ukoresheje alukolo n’indi miti isukura intoki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND