RFL
Kigali

Covid-19: Abafana b’ikipe ya Chelsea bibumbiye muri 'Kamembe Official Supporters Club' bafashije abatishoboye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/04/2020 0:27
0


Muri ibi bihe Isi yose iri mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Ibihugu birimo n’u Rwanda byafashe ingamba zo guhagarika urujya n’uruza n’ibindi bikorwa bihuza imbaga. Abafana b’ikipe ya Chelsea bibumbiye muri Kamembe Official Supporters Club bakomeje ibikorwa bya kimuntu bafasha abatishoboye muri Rusizi.



Gahunda ya  #GumaMurugo ni imwe mu nzira zo kurwanya iki cyorezo by’umwihariko ikwirakwira ryacyo. Iyi gahunda yagoye cyane abantu baryaga bavuye gukora bamenyerewe nk’abakozi ba nyakabyizi aho muri iyi minsi babayeho nabi. 

Ku bufatanze n’inzego z’ibanze n’abafana b’ikipe ya Chelsea FC muri Rusizi mu Murenge wa Gihundwe mu kagari ka Burunga hatoranyijwe abantu bababaye kurusha abandi, bafashishwa ibintu bihwanye n’asaga ibihumbi Mirongo itandatu by’amafaranga y’u Rwanda (60,000 RWF).

Mu kiganiro na Hagenimana David umuyobozi w’aba bafana b’ikipe ya Chelsea Fc mu mu karere ka Rusizi, yatangarije INYARWANDA ko kuba ikibazo gihari kuri ubu kizwi neza na buri munyarwanda, kugishakira igisubizo bikaba ari igitekerezo cyiza ari nabyo byatumye batekereza kwishyira hamwe ngo bafashe abababaye kurusha abandi mu kagari ka Burunga mu karere ka Rusizi. Mu magambo ye yagize ati

”Ibisubizo kuri iki kibazo cyugarije isi kuri ubu twese twagakwiye kugishakira umuti by’umwihariki nk’abenegihugu ubwabo kuko no mu mahanga bari guhangana n’ibyabo. Uretse leta n’imiryango itegamiye kuri leta, abantu mu matsinda atandukanye bari kujya bishyira hamwe, ku bufatanye n’inzego z’ibanze bakagaburira abababaye kurusha abandi kandi ni byo bikenewe.Gufashanya rero ni umuco Nyarwanda ariko ku bafana ba Chelsea twibumbiye muri Fan Club ya Kamembe Official Supporters Club natwe twabigize ibyacu."

Yakomeje agira ati "Nyuma y’ibikorwa by’urukundo tumaze iminsi dukorera abatishoboye by’umwihariko abarwayi, kuri ubu twafashije abatishoboye mu mu Kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi. Kimwe n’ubundi bufasha buri gutangwa na leta hamwe n’imiryango yigenga,  natwe twatanze ibiryo birimo umuceri, kawunga, amavuta yo guteka hamwe n’isabune kandi ntabwo twahagaze mu gihe hari icyo dufite tuzafasha n’abandi”.

Muri iki gikorwa cyo gufasha hafashijwe imiryango itanu (5) igizwe n’abantu 25 aho buri muryango washyikirijwe ibiro bitanu by’umuceri, bitanu bya kawunga, litiro imwe y’amavuta yo guteka hamwe n’umuti umwe w’isabune. Ibyatanzwe byose hamwe biri mu byiciro bitandukanye birimo: Ibiryo, amafaranga, kawunga, umuceri n’isabune(124k kawunga, (620k umuceri), (620k ibishyimbo) n’imiti 267 y’isabune.

 Abaturage bafashijwe batahanye ibyishimo 

Umuyobozi w’Akagari ka Burunga Niyomwungeri Jean Bosco yatangarije INYARWANDA ko uburyo bwo gufasha aba baturage bababaye kurusha abandi byatangiriye mu isibo, mu mudugudu wa Gacamahembe uyoborwa na Cyiza Felix, kugeza ku rwego rw’Akagari. Uyu muyobozi w’akagari kandi yakomeje asaba Abanyarwanda bose kugira umutima ufasha na cyane ko u Rwanda kimwe n’isi biri mu bihe bikomeye byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND