RFL
Kigali

Abanyeshuri 44 bo muri Texas basanzwe bafite Coronavirus nyuma yo gukorera urugendo hamwe ku mazi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/04/2020 15:52
0


Itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri 70 bo muri kaminuza ya Texas muri Austin bagiye kwinezeza muri Mexico, hanyuma bagarukana Coronavirus.



Mu byumweru bibiri bishize abanyeshuri bagera kuri 70 bo muri kaminuza ya Texas muri Austin bagiye muri Mexico mu biruhuko bose bari mu kigero cy'imyaka 20, bafashe indege ikodeshwa yerekeza i Cabo San Lucas, ndetse bamwe basubira mu ndege zitandukanye z'ubucuruzi berekeza Texas.

Kuri ubu, 44 muri bo bapimwe basanganwa coronavirus ndetse bashyirwa mu kato. Iri tsinda ry’abanyeshuri ba kaminuza birengagije umurongo ngenderwaho bajya mu ngendo z’ikiruhuko batahana coronavirus. Benshi muri bo basaga nk'aho bari kwibeshya ko urubyiruko rudashobora kwandura coronavirus nk’abantu bakuze.

Imyitwarire yo kutumvira, mu gihe amamiliyoni y'Abanyamerika n’ahandi hose abantu birirwa mu rugo bagahagarika ibikorwa byose, yagaragajwe na Brady Sluder, umusore ukiri muto aho yavuze ati “Niba ari ukurwara corona, nzayirware ariko ntabwo yambuza kwigira ku mucanga n’abandi”.  Akimara kwandura yahise asaba imbabazi kuri Instagram avuga ko yakosheje kutubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubuzima mu mujyi wa Austin n’intara ya Travis, Dr. Mark E. Escott yagize ati: “Nubwo abakiri bato bafite ibyago bike byo kwandura coronavirus, ntibakingiwe indwara zikomeye n'urupfu rwa Covid-19 ni yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda”

Itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri 70 bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Austin ku ya 14 Werurwe benshi muri bo bagaruka ku ya 19 Werurwe ubwo bazaga bafite iki cyorezo.

Src: nytimes.com

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND