Abashinzwe gutegura irushanwa ngarukamwaka rya Wimbledon bamaze gufata umwanzuro wo gusubika irushanwa ryari riteganyijwe muri uyu mwaka kubera kugira impungenge z’icyorezo cya Coronavirus gikomoje gukwirakwira mu bice bitandukanye b’Isi kandi gikomeje guhitana umubare munini cyane.
Mu
nama y’igitaraganya yabaye kuri uyu wa 1 Mata 2020, yahuje abashinzwe gutegura
iri rushanwa n’umuyobozi waryo Richard
Lewis, ikaba yari igamije gufatirwamo imyanzuro niba Wimbledon 2020 yakererwaho
ibyumweru bibiri cyangwa yakurwaho burundu.
Bitewe
n’uko icyorezo cya Covid-19, gikomeje kuzahaza isi ndetse kikaba kinafite
umuvuduko uri hejuru, abategura iri rushanwa batangaje ko Wimbledon yo mu mwaka
wa 2020 itakibaye.
Umuyobozi
w’ihuriro ry’amakipe Ian Hewitt yashimangiye ko iki cyorezo gikomeje gufata
indi ntera ariko izi ngamba zikazatuma iri rushanwa ryongera kuba mu bihe biri
imbere.
Yagize
at: "Iki cyemezo twagifashe mu buryo bworoshye, twabikoranye ubushishozi,
twahaye agaciro ubuzima bw’abakunzi b’umukino wa Tennis, kandi ni dushyira
hamwe bizatuma Wimbledon yongera kubaho bidatinze"
Wimbledon
2020 yari kuzatangira tariki 29 kamena 2020, mu mpeshyi y’uyu mwaka, imyiteguro
yaryo yariteganyijwe gutangira hagati muri uku kwezi kwa Mata.
Wimbledon
ni rimwe mu marushanwa ane (4) akomeye
mu mu kino wa Tennis ku Isi harimo na Australian Open, French Open na US Open.
Ni
ubwa mbere kuva intambara y’isi ya kabiri yarangira irushanwa rya Tennis rimaze
kuba ubukombe mu Bwongereza risubikwa.
TANGA IGITECYEREZO