RFL
Kigali

COVID-19: Abanyarwanda bari bakwiye kuba ari bo bavumbura imiti izarengera Isi- Musenyeri Rucyahana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2020 20:00
0


Musenyeri Rucyahana John Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge yatangaje ko muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus abahanga bari gushaka umuti n’urukingo, asanga byari bikwiye ko abana b’u Rwanda ari bo bavumbura umuti ucungura Isi.



Ahumuriza Abanyarwanda ko bazava muri ibi bihe neza kuko bidakanganye ugereranyije n’ibyo banyuzemo nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho buri munota abatutsi batagira ingano bicwaga bazizwa uko baremwe. Ati “Abanyarwanda bacu, abahanga bacu, bari bakwiye kuba ari bo bavumbura imiti izarengera Isi”. 

Akomeza agira ati “Ubu tugeze mu bihe bikomeye aho buri munyarwanda wese afata inshingano, afata ingamba kugira ngo yirinde, arinde mugezi we, arinde urugo rwe, arinde umugore, arinde umugabo, arinde abana, arinde umuturanyi, arinde n'igihugu.

Inzego zituyobora mu gihugu nazo zibwire Abanyarwanda abo ari bo bose, baba abarwaye baba ari bazima ko bemerewe gutaha u Rwanda rukabakira; ubu hari aho igihugu kibura abantu 800, 700, 600, bapfa, si abarwayi, si impanuka, mu masaha 24 buri munsi; urumva ko atari ibintu wakifuriza u Rwanda”.

Bishop Rucyahana yakomeje avuga ko ibihe abanyarwanda barimo bibahamagarira gufashanya uko bifite, ufite icyo kurya agafasha undi. Ati “Wa wundi ufite amafaranga menshi muri iki gihe cya Corona, bwa bumwe bwacu buramuhamagarira gufasha wa wundi ugiye kurara ubusa.

Dufite abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bari batunzwe na nyakabyizi, gukorera icyo kurya bakakirarira, ariko ubu bari mu nzu zabo ntibakora, ntibagomba kwicwa n’inzara kuko ntitugiye gukiza abapfu ba Corona ngo tugire n’abapfu b’inzara kandi dufite ibyo kurya tukagira ibyo dusagura. 

Hari n’abashobora no kugira ibyo basagura ibisagutse bakabiha ingurube cyangwa bakabiha ihene nubwo ari izabo ariko ntitwari dukwiye kugaburira inyamaswa mbere y’uko tugaburira abantu bagenzi bacu”.

Musenyeri John Rucyahana yongeyeho ko n'ubwo abanyarwanda bari mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Corona ariko batareka gahunda yo kwibuka buri mwaka kuko amateka yabo ari yo abagira abo ari bo. Ati “N'ubwo turwana na Corona tugomba kwibuka”.


Musenyeri Rucyahana avuga ko abahanga b'abanyarwanda bari bakwiriye kuba ari bo bavumbura imiti izarengera Isi

Src: IMVAHO NSHYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND