RFL
Kigali

Gisele Precious yasohoye indirimbo 'Mbega urukundo' anakomoza ku mishinga ya vuba afite-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2020 14:30
0


Umunyempano Gisele Precious wamenyekanye mu ndirimbo 'Imbaraga' yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Mbega urukundo' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu urukundo Yesu Kristo yabakunze.



Aganira na INYARWANDA, Gisele Precious yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo yibutse abantu urukundo rwa Yesu anafatanye nabo kuyiririmba bityo n'abatararumenye barumenye. Ati "Indirimbo ifite butumwa bwo kwibutsa abantu urukundo Yesu yadukunze tudakwiriye. Dufatanyiriza hamwe kuririmba urwo rukundo kugira ngo n'abatararumenya barumenye." Yavuze ko iyi 'ndirimbo yakozwe na Producer Clement_the_Guitarist'.


Gisele Precious (hagati) aririmba anicurangira bikanyura benshi

Muri iki gihe cyo ku #GumaMuRugo mu kwirinda Covid-19, Gisele Precious yasabye abantu bose kubahiriza aya mabwiriza y'inzego z'ubuzima ariko bakanibuka gufata izindi ngamba zubaka ubugingo. Ati "Muri iki gihe nk'uko dukomeje ku gufata ingamba zitandukanye zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus turusheho no gufata izindi ngamba zubaka ubugingo bwacu turushaho kwegera Imana, gusenga cyane kandi ntiduterwe ubwoba n'ibiriho ngo bitwibagize n'ibindi bikomeye Imana yatunyujijemo ntibiduhitane."

Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki mu gihe kitari kinini gishize. Impano afite yo kuririmba anicurangira gitari, yatumye izina rye rimenyekana byihuse. Aherutse gutangiza Band y'abakobwa gusa yise 'Anointed Band' icuranga ibicurangisho bitandukanye. Arashima Imana yabanye nawe kuva atangiye kuririmba. Ati "Uwiteka yagiye abana nanjye yagura ibikorwa kuko kugeza ubu iyi ni indirimbo ya 7 igiye hanze kandi Imana ikomeje kudushyigikira cyane." 


Gisele Precious yabwiye Inyarwanda.com ko mu byo ateganya gukora mu gihe kiri imbere muri uyu mwaka wa 2020 harimo no gukora indirimbo z'amashusho dore ko kugeza ubu nta n'imwe arakora. Yanavuze ko afite gahunda yo gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu. Yagize ati "Imishinga mfite ni iyo gukora indirimbo Audios na Video no gutegura ibitaramo mu bice bitandukanye by'igihugu nk'uko Uwiteka azagenda adushoboza".

UMVA HANO 'MBEGA URUKUNDO' INDIRIMBO NSHYA YA GISELE PRECIOUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND