Komite Olempike z’ibihugu bya Canada na Australia bamaze gufata umwanzuro wo kutazitabira imikino Olympic 2020 iteganyijwe kubera i Tokyo mu Buyapani kubera impungenge zo gutinya kwandura icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi muri iki gihe.
Ibi
bihugu byatangaje ko bitazigera byohereza abakinnyi babyo mu gihugu cy’u
Buyapani kwitabiri iri rushanwa mu gihe cyose abashinzwe kuritegura batagize
icyo bakora ngo ryimurirwe umwaka utaha wa 2021.
Imikino
mpuzamahanga ya Olympic 2020 iteganyijwe gutangira tariki 24 Nyakanga irangire tariki ya 9 kanama 2020, aho
biteganyijwe ko izabera mu mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani.
Abayobozi
ba Komite Olympic muri ibi bihugu bahisemo kwikura muri iyi mikino mu rwego rwo
kurinda abakinnyi babo, abaturage babo ndetse n’Isi muri rusange ikwirakwira ry’icyorezo
cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe.
Ibi
bihugu bifashe uyu mwanzuro nyuma yuko mu minsi mike ishize abayobozi bakuru mu
gihugu cy’u Buyapani bagiye ku ma televiziyo yo muri icyo gihugu batangaza ko
nta kabuza irushanwa rizagenda uko ryateguwe kandi rizagenda neza.
Canada
na Australia bibaye ibihugu bya mbere bigaragaje impungenge z’iri rushanwa
bihita binagaragaza uruhande bibigamiyeho, ariko biteganyijwe ko nihatagira
ingamba zihamye zifatwa n’ibindi bihugu biza kugera ikirenge mu cy’ibi.
Mu
byumweru bine biri imbere haraza kumenyekana umwanzuro ntakuko ku hazaza hiyi
mikino mu nama yaguye izahuza abayobozi ba Komite Olympic ku Isi,
ikazafatirwamo imyanzuro itandukanye irimo no kuba iyi mikino isubitswe cyangwa
izakinwa.
Gusa
ariko amahirwe ahari ni uko iyi mikino ishobora gusubikwa kubera ko no mu yindi
mikino amarushanwa yari ateganyijwe kuba mu 2020 yimuriwe mu 2021.
Hakomeje kwibazwa kuhazaza h'imikino Olympic 2020
TANGA IGITECYEREZO