nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we Steffen Seibert, Angela Merkel arajya mu kato nyuma y’uko amenyeshejwe ko umuganga babonanye kuwa gatanu bamusanzemo iyi virus.
Umuvugizi we
yatangaje ko nubwo Madamu Merkel azaba ari mu kato azakomeza imirimo ye.
Ubudage bwatangaje ibyemezo bishya bibuza inama
cyangwa ihuriro ry’abantu barenze babiri mu gihugu.
Abategetsi muri iki gihugu bo bavuga ko ibi aribyo
byiza kurusha kubuza abantu kuva mu ngo zabo.
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika umusenateri witwa
Rand Paul wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani uhagarariye leta ya Kentucky
bamusanzemo iCovid-19 nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Bwana Rand yabaye umusenateri wa mbere wa Amerika
ubonetseho iki cyorezo.
Mu bagize icyumba cy’abadepite ho hari benshi muri
bo bamaze gusangamo iyi virus.
TANGA IGITECYEREZO