RFL
Kigali

‘Chancelier’ w’Ubudage Angela Merkel agiye kujya mu kato nyuma y’uko ahuye n’uwo basanzemo Covid-19

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/03/2020 22:03
0


nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we Steffen Seibert, Angela Merkel arajya mu kato nyuma y’uko amenyeshejwe ko umuganga babonanye kuwa gatanu bamusanzemo iyi virus.




 Umuvugizi we yatangaje ko nubwo Madamu Merkel azaba ari mu kato azakomeza imirimo ye.

Ubudage bwatangaje ibyemezo bishya bibuza inama cyangwa ihuriro ry’abantu barenze babiri mu gihugu.

Abategetsi muri iki gihugu bo bavuga ko ibi aribyo byiza kurusha kubuza abantu kuva mu ngo zabo.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika umusenateri witwa Rand Paul wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani uhagarariye leta ya Kentucky bamusanzemo iCovid-19 nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.

Bwana Rand yabaye umusenateri wa mbere wa Amerika ubonetseho iki cyorezo.

Mu bagize icyumba cy’abadepite ho hari benshi muri bo bamaze gusangamo iyi virus.

Src: BBC
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND