RFL
Kigali

ADEPR yateguye amasengesho y'iminsi 7 yo gutabaza Imana kugira ngo ikize u Rwanda n'Isi icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2020 22:33
0


Itorero rya ADEPR ryashyizeho amasengesho y'iminsi 7 mu rwego rwo gutabaza Imana kugira ngo ikize u Rwanda n'Isi icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi yose aho kimaze guhitana abantu barenga ibihumbi 10. Mu Rwanda abamaze kwandura iki cyorezo ni abantu 17.



ADEPR imaze imyaka hafi 80 ikorera mu Rwanda. Ifite abakristo basaga Miliyoni ebyiri mu gihugu hose. Mu itangazo ryashyikirijwe Abashumba b'Indembo bose riteweho umukono na Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, rivuga ko aya masengesho ari ay'abakristo bose b'iri torero, akaba atangira kuri iki Cyumweru tariki 22/03/2020 kugeza kuwa 28/03/2020. Kubera ko guteranira mu nsengero bitemewe muri iyi minsi mu kwirinda Covid-19, ADEPR yamenyesheje abakristo bayo ko aya masengesho buri umwe azayakorera iwe mu rugo.


Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR ni we washyize umukono kuri iri tangazo

Ni amasengesho yateguwe hashingiwe ku Ijambo ry'Imana riboneka mu 2 Ngoma 7:13-14 havuga ngo "Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu." ADEPR yasabye abakristo ko aya masengesho yazaba umwanya wo kugendera muri iri Jambo tuvuze haruguru.

Iminsi ibiri ya nyuma y'aya masengesho, abakristo babwiwe ko bazayisenga biyirije ubusa (batarya ku manywa). Mu gusoza iri tangazo, Umuvugizi Mukuru wa ADEPR yagize ati "Bene Data mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Corona Virus turabasaba kuzamenyesha abakristo ko guteranira hamwe bitemewe ahubwo umuntu wese akazayasengera aho ari tugakomeza gutakira Imana ku manywa na nijoro, twiringira ko izaturengera vuba nk'uko Ijambo ryayo ribivuga (Luka 18:1-8). Muzakomeze kandi gukurikirana uko azakorwa neza munita ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo. Tubifurije ubuzima bwiza."


Itangazo rimenyesha abakristo ba ADEPR amasengesho y'iminsi 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND