RFL
Kigali

Kigali: Polisi yataye muri yombi abantu 4 badandaza inyama ku mifungo nk’udandaza inyanya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2020 15:51
0


Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, kuri uyu wa kane tariki ya 19/03/2020, yafashe abantu bane (4) b’abazunguzayi bacuruzaga inyama z’inka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazidandaza ku mifungo nk’udandaza inyanya.



Abafashwe ni Uwimana Tabu w’imyaka 35, Nyirandikubwimana Epiphanie w’imyaka 32, Kayitesi Francine w’imyaka 33 na Uwineza Shakila w’imyaka 33 bakaba barafatiwe mu kagari ka Akabahizi ariho bazidandaza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko aba bagore bafashwe n’abakora irondo ry’umwuga ubwo bari bari mu kazi mu gihe cya saa Moya n’igice z’umugoroba (19h30).

Yagize ati: “Ubwo abanyerondo bakorera muri uwo murenge bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano nk'uko bisanzwe bageze mu mudugudu w’Ubumwe basanga abo bagore bari gucuruza izo nyama nk'uko badandaza inyanya, ibirayi cyangwa se ibijumba; Batatu muri bo bamaze kuzicuruza barindiriye mugenzi wabo wari ukizifite. Abanyerondo niko guhita bitabaza Polisi ikorera mu murenge wa Gitega irabafata.”

Aba bagore bavuga ko izo nyama ari iziba zasigaye barangura mu ibagiro rya Nyabugogo iyo abazicuruza mu buryo bwemewe n’amategeko bamaze kugura. Izi nyama bakaba bazicururiza mu tudobo bagenda bazitembereza mu baturage bwamara kugoroba bakarema iseta cyangwa agace bazicururizaho.

CIP Umutesi yabwiye abacuruza n’abatwara inyama batabifitiye uburenganzira ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yagize ati: “Nta muntu n’umwe wemerewe gucuruza cyangwa gutwara inyama mu buryo ubwo aribwo bwose atabifitiye uburenganzira ahabwa n’ubuyobozi bugenga imicururize n’imitwarire y’inyama. 

Polisi y’u Rwanda iributsa abantu bose bakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’inyama ko bagomba kubikora babifitiye uburenganzira, ntibazitware mu buryo butemewe kandi ntibanazicuruze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko zigomba gutwarwa n’imodoka zabugenewe kandi zigatwarwa n’ababifitiye ibyangombwa ndetse zigacururizwa ahabugenewe hafite isuku.”

Umuvugizi yanakanguriye abaturage kandi kwirinda kujya bagura bene izo nyama zitujuje ubuziranenge kuko zishobora kubatera indwara, ahubwo bakajya bazigurira ku bacuruzi babifitiye uburenganzira. Izi nyama zafashwe zahise zitabwa mu butaka naho aba bagore bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge ngo bakurikiranwe.

Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama rigaragaza ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi.

Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse zitwarwa mu binyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi, aho inyama zitwarwa hakaba hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

Src: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND