RFL
Kigali

Icyamamare mu njyana ya Country Kenny Rogers yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2020 10:27
0


Icyamamare mu njyana ya Country ku Isi, Kenny Rogers, wakunzwe mu ndirimbo nka ‘The Gambler’, ‘Lady’ n’izindi yitabye Imana ku myaka 81 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’umuryango we mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020.



Itangazo ry’umuryango we rigira ati “Umuryango wa Kenny ubabajwe no gutangaza ko Kenny Rogers yitabye Imana mu ijoro ryashize ahagana saa yine n’iminota makumyabiri n’itanu (10:25’) ku myaka 81. Yaguye mu rugo azize uburwayi butunguranye ari kumwe n’umuryango we.” 

Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona, umuryango we wavuze ko abantu ba hafi ari bo bazajya mu kiriyo cye nyuma hazategurwe umunsi wihariye w’abafana be n’abandi bamusezereho.

Kenny Rogers witabye Imana yashyize ku isoko Album zagurishijwe mu buryo bukomeye ndetse indirimbo ze zagiye ziboneka ku rutonde rw’izakunzwe cyane. Yanegukanye ibihembo bikomeye mu muziki.

Mu 2015 yabwiye NBC ko ku myaka 50 yari amaze mu muziki, yifuza kuwusezeraho agashyira imbere kumarana igihe n’umuryango we.

Uyu mugabo yagize izina rikomeye mu njyana ya Country abicyesha indirimbo ze nka ‘Islands in the Stream’, ‘Lucille’, ‘She Believes in me’, ‘Through the years’ n’izindi. 

Mu bihe bitandukanye yahuje imbaraga n’umunyabigwi mu muziki Dolly Parton bakorana indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Love is Strange’, ‘Real Love’, ‘You Can’t Make Old Friends’ n’izindi.

Yabonye izuba kuwa 21 Nzeli 1938, avuka yitwa Kenneth Ray Rogers. Yavukiye mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  

Yari umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime, Producer na Rwiyemezamirimo. Urugendo rw’umuziki we yarutangiye mu 1957 ageza mu 2017. Yari afite ijwi ry’umwihariko mu njyana ya Country ndetse yari azi gucuranga cyane gitari.

Kenny Rogers yashakanye n’abagore batanu, asize abana batanu. Ku wa 15 Gicurasi 1958 yashakanye na Janice Gordon bahana gatanya muri Mata 1960. Nyuma mu Ukwakira 1960 yashatse undi mugore batandukanye mu 1963. Mu 1964 yongeye gushaka umugore we batandukana mu 1976 amusigiye umwana.

Ku wa 01 Ukwakira 1977 Rogers yashakanye na Marianne Gordon batandukana mu 1993 babyaranye umwana umwe. Umugore wa Gatanu bakoze ubukwe kuwa 01 Kamena 1997 babyaranye abana babiri.

Kenny Rogers yitabye Imana ku myaka 81 y'amavuko nk'uko byemejwe n'umuryango we


Iri tangazo ryemeza urupfu rwe ryashyizwe kuri konti ya Twitter yakoreshaga

Kenny Rogers n'umugore we w'imyaka 52 y'amavuko- Bafitanye abana b'impanga b'imyaka 14 aribo: Justin na Jordan

Kenny Rogers ni umubyeyi wa Carole w'imyaka 60, Kenny Jr. w'imyaka 50 na Christopher Cody w'imyaka 37

Kenny n'umugore we Wanda Melbourne-Bafotowe muri Mutarama 2011

Kenny Rogers n'itsinda rye mu 1970

Kenny na Dolly Parton babaye inshuti igihe kinini- Ahari hari mu 1983

Yasezeye kuri muzika mu 2017

Kenny n'umugore Wanda Miller mu birori bya 'Country Music Awards' mu 2001






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND