RFL
Kigali

USA: Oprah Winfrey yanyomoje amakuru y'itabwa muri yombi kubera gucuruza abana b’abakobwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/03/2020 22:49
0


Ni nyuma y’amakuru yavuzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ashimangira ko umukinnyi wa filime, Oprah Gail Winfrey yatawe muri yombi azira gucuruza abana b’abakobwa agahabwa amafaranga menshi cyane ku bo yohereje mu bihugu bitandukanye.



Uyu mugore w’imyaka 66 y’amavuko yari amaze iminsi bamwe batamubona mu biganiro yatumirwagamo cyane cyane kuri television. Amaze kumva amakuru atandukanye yaciye mu bitangazamakuru, yahise yihutira kuyanyomoza ashimangira ko ari ibihuha atazi aho byaturutse kandi adacuruza abana b’abakobwa.

Mu butumwa Oprah Winfrey yanditse kuri Twitter yagize ati “Mu by'ukuri fata telephone uhamagare urasanga izina ryanjye ryumvikana, hari ibivugwa by’ibihuha, ntabwo ari byo sinafunzwe…”


Oprah Winfrey ari mu bagore bakunzwe cyane haba mu biganiro byacaga kuri Televiziyo yise ‘Opray Winfrey Show’ yabikoze hafi imyaka 26 mu mujyi wa Chicago. Yamenyekanye cyane mu filime za Hollywood zirimo 15 zakunzwe na benshi nka; The Color purple, Native Son, There are no children here, Women before had wings, The princess and the flog, Be movie, Charlote’s web, A wrinkle in time, Star n’izindi.


Oprah yateye utwatsi amakuru y'uko yatawe muri yombi

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND