RFL
Kigali

Uburyo 5 wakoresha mu gutuma umugore arizwa n’ibyishimo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/03/2020 14:56
7


Hari abagabo bahura n’ikibazo cyo kuba batabasha gutera akabariro umwanya munini, ibishobora gutuma abagore babaca inyuma kuko hari urwego rwo kwishima baba batabasha kubafasha kugeraho.



Gutuma umugore yishima muri iki gikorwa akaba yanarira kuko byamurenze ni ibintu byoroshye cyane kandi by’ingenzi kuko igitsina gore kirabikenera byanze bikunze.

Dore uburyo wabyitwaramo kugira ngo ubigereho.

1. Kumenya aho intege nke ze ziri

Mu kumenya ibi wanyura mu mikino mukina, igufasha kumenya aho ushobora gukora ku mubiri we akaba yakoroha ndetse agacika intege. Ibi byoroshya uburyo bwe bwo kunyurwa.

2. Uburyo ukoramo igikorwa (Style)

Ibi birushaho kuba byiza no kumunyura iyo utibanze ku buryo bumwe ahubwo ukagenda uhindura uko igikorwa kigenda kigera kure.

3. Amazi

Amazi ashobora gutuma umererwa neza ndetse ukongera kuba mushya. Mu rwego rwo kuruhuka ngo igikorwa kigende neza ushobora gufata ikirahure cy’amazi maze ugatangira ku yindi nshuro cyane ko ku bantu bafite ikibazo cyo kumara iminota mike muri iki gikorwa batatuma umugore anyurwa ku nshuro yambere gusa.

4. Reka kubitekerezaho cyane

Niba uri umugabo ukaba uri gutera akabariro irinde kubitekerezaho cyane. Reka ubwonko bubyiyumvemo utagombye kwihata kubitekereza. Bizatuma ubikora neza udacika intege kubwo gutekereza maze umushimishe ku rwego arira akifuza ko igikorwa kizasubira. Akenshi amarangamutima yo kurira ku gitsina gore yisuka ku munota wanyuma, niyo mpamvu uba ugomba kwirinda ibitekerezo bikunaniza utarasoza igikorwa cyawe.

5. Wikwirukanka

Hari ubwo umugabo yitegura agatangira kumva ko n’ibindi byose biteguye. Akumva ko umugore akimwegera ahita akora ibyo akora mu buryo bwe atitaye ku mugore. Ibi si byo ahubwo usabwa kwitonda ndetse ukamwerekezaho umutima wawe nawe akiyumvamo igikorwa murimo.

Ibi ni byo bishobora gutuma kirangira neza amarangamutima akazamuka ndetse akarira atari uko ababaye ahubwo yishimye cyane ibituma n’ubutaha yumva anyotewe kongera gukorerwa ibyo bintu.

src: oprnews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Therence emerusenge1 year ago
    Nivyiza kwer
  • Buzurenga Boniface1 year ago
    Wamenya ute ko umugore arihafi kurangiza
  • MUKURIZEHE Delphine2 months ago
    Nigute baca imyeyo?
  • josianeniyonsenga98@gmail.com1 month ago
    Abagore benshi dukunda kugira isoni zo kubwira abagabo bacu uko twiyumva mugihe baturongora ,nigute mwatugira inama tukajya tubasha kwisanzura?
  • Phillipe1 month ago
    Nibyiza kubabikora babikunze
  • Ukwitegetse jean cloude3 days ago
    Kbx nibyo
  • Fred3 days ago
    Ndashaka kumfasha mfite imyaka 41sindashaka kandi sinegeze nkora imibonano mpuzabitsina nagize ikibazo cyo kwikinisha igitsina cyanze gukura mbigenze nte?





Inyarwanda BACKGROUND