RFL
Kigali

Miss Nishimwe Naomie yavuze icyatumye agira amanota make mu bizamini bya Leta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2020 18:09
2


Nishimwe Naomie Nyampinga w’u Rwanda 2020 yemeje ko amanota y’ibizamini bya Leta yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ari aye, ashima Imana yamukuye kure kuko yarwaye mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye.



Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020 ni bwo Minisiteri y'Uburezi (Mineduc) na REB batangaje amanota y'ibizamini bya Leta by'umwaka w'amashuri wa 2019 bisoza amashuri yisumbuye n'ay'imyuga.

Ni mu muhango witabiriwe n'ababyeyi ndetse n'abana bahize abandi ku rwego rw'Igihugu. Ku gicamunsi abakoresha imbuga nkoranyambaga basakaje ifoto (screenshot) y’urupapuro rwa Internet rugaragaza amanota 13 kuri 73 yagizwe na Miss Nishimwe Naomie. 

Bamwe bamuvugiyeho biratinda bavuga ko yabonye amanota macye abandi bakarenzaho ko ubwenge ntaho buhuriye n’ubwiza kandi ko we yamaze kurenga uruhombero kuko afite umushahara w’ibihumbi 800 Frw buri kwezi, imodoka n’ibindi.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Amahumbezi’ ko iminsi itatu ishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 atarabasha kwakira igitutu cy’abo yise abavuga amagambo atari ‘meza’. 

Yavuze ko arushaho gutumbira ibikorwa bye kandi ko n’ibiri kuvugwa ari amateka ye y’ahahise.

Ati “...Bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashatse…Ntabwo ngendera kuri ibyo ngibyo ahubwo ngendera ku bikorwa byanjye kandi nizera ko hari ni ahashize hanjye turi mu gihe cy’ubu. Ubu ngubu ni ukureba ibikorwa byanjye ibindi bikaza nyuma.”

Naomie ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 70 kuri Instagram uvuga ko yanyuzwe no kwitwa Nyampinga w’u Rwanda 2020 ngo azirikana ko nta muntu ushimisha bose ‘kuko ushobora gukora ikintu cyiza ariko umuntu akabona ko ari kibi.’ 

Yavuze ko nawe atishimiye amanota yagize ariko kandi ngo ntibyamuciye intege ahubwo agiye gukomeza gukora ibikorwa yiyemeje.

Uyu mukobwa wahawe ibihembo bitandukanye yavuze ko umwaka yakoreye Ikizamini cya Leta wamubereye mubi kuko yarwaye ndetse ngo n’ibintu bizwi n’Umuyobozi w’ishuri yizemo.    

Naomie ati “Ariya manota ni ayanjye…Ntabwo navuga ko ngiye kwisobanura cyane ariko umwaka wanjye ni umwaka umuyobozi w’ishuri ryanjye yari azi. Ni umwaka utari woroshye cyane.

“Nagize ikibazo cyo kurwara ariko si ubusobanuro ndi gutanga ku mpamvu nabonye ariya manota ariko wenda nubu ngubu ndashima Imana ko nyiri muzima. Ndumva ari ibyo ngibyo.” 

Nishimwe avuga ko atiteguye gusubira mu ishuri kugira ngo yongere amanota ahubwo ngo aziga Kaminuza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko nta ruhare cyagize mu gukwirakwiza amanota ye. REB yavuze ko ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ari bo bagira uruhare mu gusakaza amanota.

Miss Nishimwe Naomie yasoje amashuri yisumbuye ku ishuri rya Glory Secondary School aho yize kuva mu mwaka wa kabiri.

Yasoje amasomo mu ishami ry’Imibare [Yagize inyuguti ya F], Ubukungu [Yagize F] n’Ubumenyi bw’Isi [Yagize E]- (Maths, Economics and Geography [MEG]). Amanota yasohotse aragaragaza ko yagize 13 kuri 73. 

Uyu mukobwa yiyamarije mu Mujyi wa Kigali anawuhesha ikuzo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu bantu.

Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] rifite agaciro ka 1,200,000 Frw anambikwa ikamba riruta ayandi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. 

Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Uyu mukobwa yemerewe serivisi za banki n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.

Nyampinga ukunzwe na benshi (Miss Popularity) yabaye Irasubiza Alliance ahembwa na sosiyete y’itumanaho ya MTN 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwa guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni mu gihe Teta Ndenga Nicole yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage (Miss Heritage). Nishimwe Namoie yabaye Miss Rwanda wa karindwi mu batowe bigizwemo uruhare na kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up.

Inkuru bifatanye isano: Amanota Miss Nishimwe Naomie yagize mu bizamini bya Leta

Nishimwe Naomie yagize amanota 13 kuri 73 mu bizamini bya Leta

Nishimwe Naomie yemeje ko amanota yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva ejo ari aye

Nishimwe avuga ko iminsi itatu ishize yambitswe ikamba yahuye n'abavuga amagambo atari 'meza' ariko ko atumburiye ibikorwa bye

AMAFOTO: Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David N4 years ago
    Reka mbwire abakobwa bo Mu Rwanda ko ikintu cyambere giteza umukobwa imbere ari imico myiza. Icya kabiri nugira amahirwe yo kugera mu ishuri uzakora cyane kdi ugire intego kuko ayo amafranga aba miss bakorere ni makeya cyane ,wize neza wazayakorera my gihe gitoya kdi nta risk de sexualite. Mukobwaka nyampinga w'u Rwanda fatikaramu,Fatikaye,Fatigitabo,Ganishuri utazabona 13/73. Imana nibahe umugisha. Murakoze cyane
  • Gatsiri OG4 years ago
    Ntakindi wavuga pe Nabandi bakobwa bato bakurebereho bamenye agaciro kubwiza nikimero ndetse nakubwenge wakoresheje ndetse nubwo mwishuri ubundi bahitemo ikiza abagutoye nabagutoresheje nicyo bifuriza Urwanda ntakindi nawe uzabyara abawe bazagukurikiza





Inyarwanda BACKGROUND