Kigali

Kendrick Lamar yakuyeho agahigo ka Michael Jackson kari kamaze imyaka 32

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/02/2025 11:10
0


Nyuma yo gutarama muri Super Bowl Half time show, Kendrick Lamar yakuyeho agahigo kari gafitwe na Michael Jackson ko kurebwa cyane muri ibi birori.



Ku wa 15 Mutarama1967, NFL yatangiye gutegura imikino ya Super Bowl icyo gihe yitwa AFL-NFL World Championship Game igahuza amakipe aba yitwaye neza muri ‘confrence’ ebyiri zitandukanye. Ayo makipe aturuka muri American Football Conference (AFC) and the National Football Conference (NFC).

Ku ikubitiro, The Green Bay Packers yatsinze the Kansas City Chiefs ibitego 35-10.

Nyuma yo gushyiraho uyu mukino uhuza amakipe aba yitwaye neza kugira ngo haboneke umwami wa ruhago yo muri Amerika, hatekerejwe n’uburyo bwo gushyiraho umuziki hanyuma abantu bakareba umukino ariko bakanaryoherwa n’umuziki.

Band y'abanyeshuri bakora akarasisi bakanacuranga bo muri Leta ya Arizona niyo yabaye iya mbere mu mateka, itanga ibyishimo ku bitabiriye uyu mukino. Bacuranze umuziki mu mukino hagati hanyuma benshi banyurwa nabyo.

Nyuma yo kubona ko ari byiza, byakomeje muri uwo mujyo ariko bigeze mu mwaka wa 1993, habaye agashya handikwa amateka mashya y’uko ibi birori biba hagati mu mukino byarebwe cyane.

Icyo gihe, umunyabigwi Michael Jackson niwe waririmbye, hanyuma ibyo birori bye bikurikirwa ndetse birebwa n’abantu barenga Miliyoni 133.4. Icyo gihe, ibi birori byahagurukije Isi yose bihangwa amaso n’amahanga yose.

Nyuma y’imyaka 32 harabuza uwaca aka gahigo ka Michael Jackson, Kendrick Lamar uheruka kwegukana ibihembo bine bya Grammy, yakuyeho aka gahigo akomeza kwemeza Isi yose.

Uyu mugabo uheruka gutaramira i Kigali ku wa 06 Ukuboza 2023, yaciye aka gahigo ka Michael Jackson aho we igitaramo yakoze muri uyu mukino cyarebwe n’abarenga Miliyoni 133.5.

Ibi byemejwe n’abategura iyi mikino (NFL) urubuga rwa Apple Music na Roc Nation. Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagize bati ‘Twaciye agahigo na none’.

Utu duhigo twose Kendrick Lamar akomeje guca, ari kudukesha indirimbo ‘Not like Us’ yakoze mu rwego rwo kwibasira mugenzi we Drake. 


Mu Ukuboza 2023, Kendrick Lamar yataramiye i Kigali



Igitaramo Kendrick Lamar yakoze muri Super Bowl, cyaciye agahigo ko kurebwa cyane


Nyuma y'imyaka 32, agahigo ka Michael Jackson kavuyeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND