Nishimwe Naomie Nyampinga w’u Rwanda mushya mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka wa 2019 yagize amanota 13 kuri 73.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020 ni bwo Minisiteri y'Uburezi (Mineduc) yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta by'umwaka w'amashuri wa 2019 bisoza amashuri yisumbuye n'ay'imyuga.
Ni mu muhango witabiriwe n'ababyeyi ndetse n'abana bahize abandi ku rwego rw'Igihugu. Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri batsinze bavuye kuri 88,12% bagera kuri 89,50. Mu myuga abanyeshuri abatsinze bangana na 91,1%.
Miss Nishimwe Naomie yasoje amashuri yisumbuye kuri
Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths,
Economics and Geography [MEG]). Amanota yasohotse aragaragaza ko yagize 13 kuri 73.
Uyu mukobwa yiyamarije mu Mujyi wa Kigali anawuhesha ikuzo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu bantu.
Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] rifite agaciro ka 1,200,000 Frw anambikwa ikamba riruta ayandi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Uyu mukobwa yemerewe serivisi za banki n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.
Nyampinga ukunzwe na benshi (Miss Popularity) yabaye Irasubiza
Alliance ahembwa na sosiyete y’itumanaho ya MTN 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya
64 GB ndetse anahabwa guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe
cy’umwaka umwe.
Ni mu gihe Teta Ndenga Nicole yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage (Miss Heritage). Nishimwe Namoie yabaye Miss Rwanda wa karindwi mu batowe bigizwemo uruhare na kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up.
Miss Nishimwe Naomie yagize amanota 13 kuri 73 mu Kizamini cya Leta
Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020
Teta Ndenga Nicole Nyampinga w'Umurage (Miss Heritage) yagize 70 kuri 73
TANGA IGITECYEREZO