Nyinawumuntu Rwiririza Delice yatunguranye imbere y’abari bitabiriye umuhango wo guhitamo Miss Rwanda 2020 aririmba agace gato k’indirimbo yubahiriza Igihugu ‘Rwanda nziza’ mu kumvikanisha akamaro k'ururimi rw’Ikinyarwanda mu muco nyarwanda.
Uyu mukobwa wari wambaye nimero 43 nta kamba na rimwe yegukanye muri iri rushanwa ariko yishimiwe na benshi ubwo yasubizaga neza Akanama Nkemurampaka akamaro k'ururimi rw’Ikinyarwanda mu iterambere ry’Igihugu no mu muco nyarwanda.
Rwiririza yavuze ko ururimi ari inkingi ikomeye mu muco wa buri gihugu kandi ko iyo uhaye agaciro ururimi gakondo uba unahaye agaciro igihugu cyose muri rusange n’abagituye.
Avuga ko iyo abantu bakorera hamwe bahuje ururimi bitanga umusaruro mu iterambere ugereranyije n’abakorana badahuje ururimi.
Mu kumvikanisha neza ibitekerezo bye, yaririmbye agace gato k’indirimbo “Rwanda Nziza” agira ati “Ururimi rwacu rukaduhuza,”- Yakomewe amashyi na benshi batunguwe abandi bashimangira ko yasubije neza.
Uyu mukobwa yasabye buri wese bireba guharanira ko abakiri bato bamenya ururimi rw’Ikinyarwanda kandi rugashyirwa imbere muri gahunda zose.
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda muri uyu mwaka bahaye intebe ikinyarwanda muri iri rushanwa bitandukanye n’imyaka yashize aho abakobwa basabwaga kuvuga mu ndimi z’amahanga kenshi ugasanga barategwa.
Umubare munini w’abitabiriye muri uyu mwaka bifashishije Ikinyarwanda bumvikanisha ibitekerezo byabo.
Rwiririza Delice yaririmbye agace gato k'indirimbo "Rwanda Nziza" yumvikanisha akamaro k'ururimi rw'Ikinyarwanda mu muco
Uyu mukobwa yasabye buri wese guharanira ko abakiri bato bakura bazi Ikinyarwanda
KANDA HANO UREBE UKO RWIRIRIZA DELICE YASOBANUYE AKAMARO K'URURIMI RW' IKINYARWANDA MU MUCO
TANGA IGITECYEREZO