RFL
Kigali

VIDEO: Gusohora indirimbo zanjye nta n'umwe bibangamira kandi Alarm iranshyigikira-Muhumure Confiance

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2020 17:08
0


Muhumure Confiance umwe mu baririmbyi bakomeye muri Alarm Ministries, muri iyi minsi ari kubifatanya no kuririmba ku giti cye aho magingo aya yamaze no gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Yahweh' yasohokanye n'amashusho yayo.



Iyi ndirimbo nshya Confiance yise 'Yahweh' mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Munyakuri Prosper naho uwakoze amashusho (Video) ni Mariox team. Ni indirimbo iri mu rurimi rw'igiswahili ikaba ivuga ko abantu bose bakwiriye gushyira Imana hejuru kubera ko ari Imana nyamana, ibyo yabakoreye bikabatera kuyihimbaza no kuyiramya kuko ari cyo yabaremeye.


Confiance arasaba abantu bose kuramya Imana babikunze kuko ari cyo baremewe

Kuba aririmba muri Alarm Ministries akabifatanya no gukora umuziki ku giti cye ibintu bikunze kudindiza iterambere ry'amatsinda amwe n'amwe, INYARWANDA yabajije Muhumure Confiance niba bitabangamira Alarm Ministries abarizwamo nyuma kuyijyamo avuye muri Heman Worshipers International izwi muri 'Nimetosheka', adutangariza ko nta muntu n'umwe wo muri bibangamira. 

Yaduhamirije ko ahubwo Alarm Ministries imushyigikira mu muziki we kimwe n'abandi bose bayiririmbamo bakanaririmba ku giti cyabo. Ati "Gusohora indirimbo zanjye ku giti cyanjye nta n'umwe bibangamira kandi Alarm Ministries ishyigikira cyane abaririmbyi bayiririmbamo basohora indirimbo ku giti cyabo, irabashyigikira kandi ni byo nsabwa muri Alarm mbikora neza n'ibyanjye ku giti cyanjye nabyo nkabikora neza byose biruzuzanya."


Umuziki we n'uwa Alarm Ministries ngo biruzuzanya

Muhumure Confiance yavuze ko akataje mu muziki nk'umuhanzi ku giti cye aho yanaduhishuriye ko ari gutegura igitaramo gikomeye. Ati "Hanyuma mu muziki wo kuramya Imana ndateganya byinshi harimo n'igiterane cy'iminsi itatu kizabera Foursquare Gospel church cyo kuramya Imana ariko hakazabamo na session yo kuganira na ba worship leaders batandukanye bava mu matsinda atandukanye."

Yavuze ko bazaganira kuri byinshi birimo uko bakunga ubumwe, kwiga uko umuntu yaba umuramyi mwiza n'ibindi. Ati "Tuzarebera hamwe uko twagera kuri byinshi dufatikanyije kwiteza imbere mu buzima busanzwe ubufatanye bwacu nk'imbaraga, kumenya uko umuntu ashobora kuba umuramyi mwiza, imyitwarire (Discipline) y'abaramyi n'ibindi tuzaganirira muri icyo giterane." 

Confiance Muhumure uzwi cyane nk'umusore usirimbira Imana ibyuya bikamurenga, yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko afite izindi ndirimbo zinyuranye ziri muri studio, ateguza abakunzi be ko azazibagezaho vuba. Ati "Hari n'izindi ndirimbo ziri inyuma muzagenda mwumva zigiye gusohoka kandi mukomeze mudushyigikire mu kwamamaza ubutumwa bwiza."


Confiance arateganya gukora igitaramo gikomeye

REBA HANO INDIRIMBO 'YAHWEH' YA CONFIANCE MUHUMURE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND