Itorero Cyusa n’Inkera ryashinzwe mu 2015 ryatumiwe gukorera ibitaramo "Cyusa n'Inkera Europe Tour" bikomeye byimakaza injyana gakondo nyarwanda ku mugabane w’i Burayi.
Ibi bitaramo byateguwe na CSNG [Carine, Shema, Ngabo ndetse na Goreth] bizaba muri Werurwe 2020 aho bizabera mu bihugu bine by’i Burayi harimo nk’u Bubiligi, U Bufaransa, u Buholandi ndetse na Switzerland.
Cyusa n’Inkera barangajwe imbere n’umuhanzi Cyusa
Ibrahim bakoreye igihe kinini ibitaramo kuri Meredien ubu babarizwa kuri Grand
Legacy aho bataramira abasohokera muri iyi Hotel.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Cyusa Ibrahim, yavuze ko ibi bitaramo byateguwe kugira ngo bataramira abanyarwanda ‘babarizwa muri biriya bihugu’.
Yavuze ko ibi bitaramo byateguwe n’abantu bane harimo
na Carine kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda.
Ati “Bariya bantu bane bari kuri ‘affiche’ nibo bateguye ibyo bitaramo. Uwitwa Carine wazanye igitekerezo we ari no mu Rwanda. Akunze no kuza mu bitaramo dukorera kuri Grand Legacy.”
Cyusa Ibrahim usanzwe ari umuvandimwe wa Stromae yavuze ko yamutumiye kandi ko akomeza kumuvugisha amusaba kwitabira kimwe mu bitaramo azakorera mu Bubiligi.
Ati “Ashobora kuzaza kuko nzamutumira.” Itorero Cyusa n’Inkera rishobora kuzaserukirwa n’abantu bane cyangwa se batatu.
Yavuze ko atari ubwa mbere agiye kuririmbira mu muhanga ahubwo ko ari ubwa mbere ajyanye n’itorero yashinze. We n’Itorero rye baheruka kuririmba mu bukwe bw’umunyarwanda w’umukire muri Cameroon.
Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda
akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo.
Yabonye
izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi
“Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli.
Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.
Cyusa azwi mu ndirimbo nka "Umutako", "Mbwira nde", "Rwanda nkunda", "Migabo", "Umwitero", "Muhoza" n'izindi.
Cyusa n'Inkera bagiye gukorera ibitaramo bikomeye i Burayi
CYUSA IBRAHIM AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'MUHOZA WANJYE' YASUBIYEMO
">
TANGA IGITECYEREZO