RFL
Kigali

Mugisha Moïse yatangiye neza isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/01/2020 11:21
0


Mu bakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda mu isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya La Tropicale Amissa Bongo, rizenguruka igihugu cya Gabon ndetse rikanagera mu bihugu baturanye, Mugisha Moïse yabaye uwa gatanu asizwe amasegonda atanu n’Umutaliyani Viviani Attilio wegukanye agace ka mbere kakinwe kuri uyu wa mbere.



Agace ka mbere k’iri siganwa kakinwe kuri uyu wa mbere kari kiganjemo inzira zirambitse, kuko aho kuzamuka hatari hanini cyane, kakaba kari gafite intera y’Ibilometero 149, karangiye kegukanwe n’Umutaliyani Viviane Attilio wakoresheje 3h33’47’’.

Abasiganywa bahagurukiye mu gace kitwa Bitam muri Gabon basoreza  Ebolowa muri Cameroon.

Mu bilometero 55, umunya – Afurika y’epfo Perichon, yagaragazaga imbaraga zidasanzwe nk’umukinnyi washoboraga kwegukana aka gace.  Mugisha Moise wari uri mu gikundi kiri imbere, yari ari kumwe n’abakinnyi babiri barimo umunya –Morocco El Arabaoui na Yamane mu gihe igikundi cyari kibari inyuma bakirushaga amasegonga 50.

Mu bilometero 80, Perichon wakomeje kubayobora, yavuye mu gikundi cyarimo abakinnyi barimo umunyarwanda Mugisha Moise, ahita ashyiramo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 20.

Mu gusoza iyi ntera ya Kilometero 149, Umutaliyani Viviane Attilio ukinira ikipe ya Cofidis yo mu bufaransa yegukanye aka gace akoresheje 3h33’47’’, akurikirwa na Yemane Dawit ukinira ikipe y’igihu ya Eritrea akoreshe 3h33’50’’ naho Mnzin Lorrenzo Umufaransa ukinira Total Direct Energie aza ku mwanya wa gatu akoreshe 3h33’51’’.

Mu bakinnyi  bahagarariye u Rwanda Mugisha Moise niwewasoje hafi, ari ku mwanya wa Gatanu akaba yakoreshe 3h33’52’’, Uwihirwe Renus asoza ku mwanya 28 yakoresheje 3h33’57’’ naho Areruya Joseph watwaye  La Tropicale Amisa Bongo 2018 yasoje ku mwanya wa 42 akoresheje 3h33’57’’.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Muatrama 2020, La Tropicale Amisa Bongo 2020 irakomeza, abasiganwa bahagurukiye mu gacekitwa  Bitam berekeza I Oyem mu ntera ya Kilometero 110.


Mugisha Moise yasoje ku mwanya wa Gatanu mu gace ka mbere ka La Tropicale Amissa Bongo


Abakinnyi batandatu bagiye muri iri siganwa bahagarariye u Rwanda bayobowe na Areruya Joseph


Viviani niwe wegukanye agace ka mbere ka La Tropicale amissa Bongo


Uko urutonde rusange ruhagaze





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND