RFL
Kigali

Menya inkomoko y’amavangingo n’ibiyagize

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:14/01/2020 10:42
0


Mu bihugu binyuranye cyane cyane muri Afurika hakunze kumvikana umuco witwa kunyaza. Ibi ni mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho bigera umugabo ntiyinjize igitsina mu cy’umugore ahubwo akakizunguza mu mwinjiriro n'uko umugore akarekura uruzi rushyushye rwitwa amazi cyangwa amavangingo, hari n’aho bayita amanyare.



Bamwe bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije abandi bakavuga ko ari amatembabuzi yihariye adafite aho ahuriye n’inkari. Aba nibo bari mu kuri kuko mu gihe inkari zigira ibara ryegera umuhondo n’impumuro yihariye, amavangingo yo asa n’amazi kandi nta mpumuro yihariye agira.

Ikindi ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga aho zaguye amavangingo yo iyo amaze kuma ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye.

None se amavangingo aturuka he?

Ku bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y’uruhago biteye neza neza nka porositate (udusabo tw’intanga) ku bagabo. Icyo gice cyitwa “imvubura ya Skene” (Skene’s gland) cyangwa porositate ngore. Iyi mvubura ubushakashatsi bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingo asohoka.

Kuba abagore bose bagira ako gace, bivuze ko abagore bose banyara ahubwo itandukaniro rikaba ku ngano y’amavangingo basohora igihe bisaba ngo aze ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo aze.

Ubusanzwe umutsi uturuka kuri rugongo ukanyura munsi y’uruhago ni wo ufasha mu kuzana aya mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G cyangwa G-spot. Aha habiri niho h’ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.

N'ubwo igihe umugore agize ubushake bwo gukora imibonano mu gitsina cye hazamo ububobere butuma igitsina cy’umugabo kibasha kwinjira bitagoranye ndetse n’umugore ntababare mu gihe cy'imibonano kandi ntanakomereke, amavangingo ntaho ahuriye n’ayo matembabuzi kuko yo asohokera hamwe n’ahanyura inkari. Ni yo mpamvu kuri bamwe ushobora gusanga hivanzemo n’udukari iyo upimye ayo mavangingo.

Hagati y’abagore 10% na 50% bazana amavangingo menshi mu gihe cyo kurangiza mu gihe abari hagati ya 50% na 90% bayazana igihe cyose baryohewe kandi agakomeza kuza mu gihe cyose umugabo akojeje igitsina cye ahatuma ayo mavangingo asohoka (kunyaza).

Ni ibiki bigize amavangingo, afite ibara rihe, ahumura ate?

Nk'uko hejuru twabivuze amavangingo nta mpumuro agira, nta cyanga nta n’ibara. Gusa kuri bamwe hari igihe aza afite ibara ry’umweru w’amata iyo agitangira kuza n'uko nyuma yaba menshi rya bara rikagenda.

Amavangingo akaba agizwe n’ibinyabutabire ‘PSA’ (prostate-specific antigen) na ‘PAP’ (prostatic acid phosphatase). Ibi binyabutabire ushobora no kubisanga mu nkari, ariko ku gipimo cyo hasi cyane.

Uretse ibi binyabutabire dusangamo ku gipimo cyo hejuru tunasangamo kandi:

*Urea, ariko ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’iba mu nkari,

*Ibinyabutabire bimeze nk’ibiba mu masohoro y’abagabo

*Isukari (glucose) ku gipimo cyo hasi cyane na Zinc

Ibizamini binyuranye byagiye bikorerwa ku mavangingo byerekanye ko harimo uturemangingo dufite ubushobozi bwo kwica mikorobe. Ni yo mpamvu hemezwa ko umugore unyazwa kenshi bimurinda indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND