Mu bihugu binyuranye cyane cyane muri Afurika hakunze kumvikana umuco witwa kunyaza. Ibi ni mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho bigera umugabo ntiyinjize igitsina mu cy’umugore ahubwo akakizunguza mu mwinjiriro n'uko umugore akarekura uruzi rushyushye rwitwa amazi cyangwa amavangingo, hari n’aho bayita amanyare.
Bamwe
bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije abandi bakavuga ko ari amatembabuzi
yihariye adafite aho ahuriye n’inkari. Aba nibo bari mu kuri kuko mu gihe inkari
zigira ibara ryegera umuhondo n’impumuro yihariye, amavangingo yo asa n’amazi kandi
nta mpumuro yihariye agira.
Ikindi
ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga aho zaguye amavangingo yo iyo amaze kuma
ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye.
None
se amavangingo aturuka he?
Ku
bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y’uruhago biteye neza neza nka
porositate (udusabo tw’intanga) ku bagabo. Icyo gice cyitwa “imvubura ya Skene”
(Skene’s gland) cyangwa porositate ngore. Iyi mvubura ubushakashatsi
bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe
n’imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingo
asohoka.
Kuba
abagore bose bagira ako gace, bivuze ko abagore bose banyara ahubwo
itandukaniro rikaba ku ngano y’amavangingo basohora igihe bisaba ngo aze ndetse
n’uburyo bukoreshwa ngo aze.
Ubusanzwe
umutsi uturuka kuri rugongo ukanyura munsi y’uruhago ni wo ufasha mu kuzana aya
mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G cyangwa G-spot. Aha habiri
niho h’ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.
N'ubwo
igihe umugore agize ubushake bwo gukora imibonano mu gitsina cye hazamo
ububobere butuma igitsina cy’umugabo kibasha kwinjira bitagoranye ndetse
n’umugore ntababare mu gihe cy'imibonano kandi ntanakomereke, amavangingo ntaho
ahuriye n’ayo matembabuzi kuko yo asohokera hamwe n’ahanyura inkari. Ni yo
mpamvu kuri bamwe ushobora gusanga hivanzemo n’udukari iyo upimye ayo
mavangingo.
Hagati
y’abagore 10% na 50% bazana amavangingo menshi mu gihe cyo kurangiza mu gihe
abari hagati ya 50% na 90% bayazana igihe cyose baryohewe kandi agakomeza kuza
mu gihe cyose umugabo akojeje igitsina cye ahatuma ayo mavangingo asohoka
(kunyaza).
Ni ibiki bigize amavangingo, afite ibara rihe,
ahumura ate?
Nk'uko
hejuru twabivuze amavangingo nta mpumuro agira, nta cyanga nta n’ibara. Gusa
kuri bamwe hari igihe aza afite ibara ry’umweru w’amata iyo agitangira kuza
n'uko nyuma yaba menshi rya bara rikagenda.
Amavangingo
akaba agizwe n’ibinyabutabire ‘PSA’ (prostate-specific antigen) na ‘PAP’
(prostatic acid phosphatase). Ibi binyabutabire ushobora no kubisanga mu nkari,
ariko ku gipimo cyo hasi cyane.
Uretse
ibi binyabutabire dusangamo ku gipimo cyo hejuru tunasangamo kandi:
*Urea,
ariko ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’iba mu nkari,
*Ibinyabutabire
bimeze nk’ibiba mu masohoro y’abagabo
*Isukari
(glucose) ku gipimo cyo hasi cyane na Zinc
Ibizamini binyuranye byagiye bikorerwa ku mavangingo byerekanye ko harimo uturemangingo dufite ubushobozi bwo kwica mikorobe. Ni yo mpamvu hemezwa ko umugore unyazwa kenshi bimurinda indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI).
TANGA IGITECYEREZO