Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, yatangaje ko yinjiye mu mwaka mushya wa 2020 yambika impeta umukunzi we atifuje gutangaza amazina.
Yanditse kuri konti ya Instagram kuri uyu wa Kane tariki 02 Mutarama 2020 anashyiraho amafoto atanu avuga ko yafashe icyemezo cyo gutangirana n'umukunzi we umwaka mushya amwambika impeta.
Yagize ati "Ikinyacumi gishya. 'status' yanjye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima". Amafoto yashyize hanze ahishura ko yambitse impeta umukunzi muri we ashyigikiwe n'inshuti ze zafashe amafoto n'amashusho by'urwibusto.
Jay Rwanda yashinze ivi ku butaka asaba umukunzi we kuzamubera umugore
Mu guhamya isezerano, uyu mukobwa yafashe ururabo maze ashyira mu kirere ikiganza yerekana ko yemeye kuba uwa Jay Rwanda ubuziraherezo.
Ntabanganyimana Jean de Dieu cyangwa se Jay Rwanda ni umwe mu basore b'ibyamamare bamuritse imideri mu Rwanda afite ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika.
Mu Ukwakira 2018 byavuzwe ko asigaye abana mu nzu n' umuhanzikazi Dada Cross usanzwe uba muri Amerika. Bombi bahakanye aya makuru.
Uyu musore ariko kandi yanitabiriye irushanwa rya Mister Africa International maze ku itariki ya 02 Ukuboza 2017 batangaza ko ari we waryegukanye ahigitse abandi basore b’ibigango baturuka mu bihugu 15 byo muri Afurika.
Bamuhaye ishimwe ringana n’amadorari 5000 ya Amerika abarirwa muri miliyoni 4 n'imisago uyashyize mu mafranga y' u Rwanda. Yizejwe kandi ko azajya akina filime zo muri Nigeria akanamamariza uruganda rumwe mu nganda zikomeye zo muri icyo gihugu.
Jay Rwanda yambitse impeta umukunzi we
TANGA IGITECYEREZO