Itorero ry’Igihugu Urukerereza riri muri Nigeria aho ryitabiriye iserukiramuco rya Calabar Carnival Festival ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 30.
Calabar Carnival Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ribera mu murwa mukuru wa wa leta ya Cross River, Calabar. Ni iserukiramuco ritangira tariki 01 Ukuboza rikageza tariki 31 Ukuboza buri mwaka, aho muri icyo gihe haba hari ibikorwa bitandukanye byateguwe.
Ni iserukiramuco ryashyizweho mu 2004 mu rwego rwo
guhindura iyi leta igicumbi cy’ubukerarugendo bwa Nigeria.
Guhera tariki 25 Ukuboza 2019 ni bwo hatangiye
icyumweru cy’umutambagiro [Carnival week] kirangwa n’ibikorwa birimo imbyino, umutambagiro
wa moto zidasanzwe, gutora Miss Africa Calabar, n’ibindi bitandukanye.
Itorero ry’Igihugu Urukerereza riyobowe n’umutoza
waryo, Intore Masamba, naryo ryitabiriye iri serukiramuco ndetse ryaraye
ritaramiye kuri sitade ya Calabar.
Mu mwaka ushize nabwo Itorero ry’Igihugu, Urukurereza ryari ryitabiriye iri serukiramuco. Irushanwa rya Miss Africa Calabar naryo riri mu mujyo umwe na Calabar Carnival Festival ryitabiriwe n’umunyarwandakazi Mutoni Muvunyi Tania utarabashije kwitwara neza.
TANGA IGITECYEREZO