RFL
Kigali

Imitoma! Apotre Masasu n’umugore we bakorewe ibirori by’agahebuzo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’urushako-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/12/2019 10:42
0


Apotre Yoshuwa Masasu n’umugore we Pastor Lydia Masasu bakorewe ibirori bikomeye n’abakristo ba Evangelical Restoration church byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’urushako yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko ya Pastor Lydia Masasu.



-Ni bwo bwa mbere Masasu&Lydia bakoze ibirori by'isabukuru y'urushako

-Lydia Masasu yazenze amarira menshi mu maso kubera ibyishimo

-Lydia ati "Uri indabo zavuye mu ijuru uri impano y'ubuzima bwanjye"

-Apotre Masasu ati "Mu bagabo batunze abagore beza ndimo"

-Bizeye ko bazizihiza isabukuru y'imyaka 100 y'urushako

-Bahishuye ko bagiye kwandika igitabo cy'amateka y'urushako rwabo

-Deborah Masasu ati "Barongoranye n'Imana ubundi bararongorana"

-Joshua ubuheta bwa Masasu yiseguye ati "Habayemo ubu jeune bwinshi no kutagendera mu nzira nziza" 

Ibi birori byari bibereye ijisho byabereye muri Evangelical Restoration church Masoro ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 29/12/2019. Byari umunezero udasanzwe kuri Apostle Masasu n’umugore we, umuryango we, inshuti ze ndetse n’abakristo bose ba Evangelical Restoration church. Wari umunsi w’amashimwe menshi ku Mana ku bwa byinshi yakoze ku bugingo bw’uyu muryango. Buri umwe yateye undi imitoma myinshi bishimangira urwo bakundana.


Ubwo Apostle Yoshua Masasu Ndagijimana n’umugore we Pastor Lydia Masasu wari ufite isabukuru y’amavuko bari bagiye gukatana umutsima bateguriwe, bageze imbere y’iteraniro bambaye nk’umukwe n'umugeni bagaragiwe n’abana babo batanu (Deborah, Joshua, Caleb, Esther na Yedidiah) ndetse n’umukwe wabo (Musafiri Thacien umugabo wa Deborah Masasu), abakristo bahita bavuza amashyi menshi, ababyeyi bavuza impundu mu rwego rwo kubagaragariza ko babishimiye cyane.


Pastor Celestin wari uyoboye ibi birori yavuze ko bari kwizihiza umunsi ukomeye, umunsi w'amashimwe. Yagize ati “Ni umunsi twibuka byinshi, ni umunsi twibuka ibyiza Imana yakoze ku bugingo bwabo, rero uyu mwanya bagiye gukata gateau (cake) hari icyo bivuze muri uru rugendo rw’imyaka 30 y’urushako ndetse n’imyaka 50 y’amavuko ya Mummy (Pastor Lydia Masasu) hari icyo bivuze. Ayo mashyi ni ayo gushima Imana yabarinze ikabarindira mu mbabazi zayo. Yarabarinze murabizi neza.”

Yunzemo ati “Imyaka 30 umunsi ku munsi, ibubakira, dufite umunezero. ...Tubigiraho byinshi. Ni yo mpamvu, batema uyu mutsima, natwe ibiganza byacu, biraba bizamuye imbere yabo dufatikanyije nabo.” Apotre Masasu n’umufasha we bahise bakata umutsima ari nako abakristo babaririmbira indirimbo bati "Happy birthday to you/Mugire isabukuru nziza, turabakunda cyane". Pastor Lydia Masasu ibyishimo byari byamurenze ndetse wabonaga yazenze amarira mu maso.


Byari ibyishimo bikomeye ku muryango wa Apotre Masasu

Yves wari uyoboye Shekinah Worship Team muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana yakiriye kuri stage Apostle Masasu n'umufasha we ngo bafatanye guhimbaza Imana. Apotre Masasu yafashe mikoro amara iminota irenga 5 ari we uri gutera indirimbo ashima Imana ku bwa bwinshi yabakoreye. Aba bombi baje kongera guhabwa umwanya, baririmbana indirimbo 'Biratungana' ya Gentil Misigaro, iterwa na Pastor Lydia Masasu.

Benshi batanze ubuhamya bw'uko bazi n'uko babanye n'umuryango wa Apotre Masasu. Deborah Masasu imfura y'uyu muryango ni we wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be. Ati "Mpagaze hano nk'imfura yo mu muryango w'abakundanye, ababanje gukunda Imana, bakarongorana n'Imana ubundi bakarongorana, bagakorana ubukwe, barakoranye ubukwe na Yesu. Urukundo bafitiye Yesu, ni rwo twabonye bafitanye. Turishimye guhagarara hano, twizihizanya namwe imyaka 30. 

Ubu ngubu njyewe barantwaye, nsigaye ndi uwo mu yindi family, ubu imfura yakabaye ari Joshua ariko araza kuvuga. Njye nagiriwe ubuntu bwo kuvuka mu gihe cyari gikomeye ntabwo nkibuka, ariko mu mateka numvise kuri bo no ku nshuti zabo, batangiye hamwe bamaze gushakana batangira urugendo rwo gukunda Imana no kugira ngo bubake umuryango (...). Mu gihe bacaga mu bikomeye umwe yafataga gitari akaririmbira undi baririmbira Imana. Urwo ni rwo rukundo rwa Yoshuwa Masasu na Lydia Masasu." Yafatanyije n'abavandimwe be baririmba indirimbo se yakundaga kuririmba ari mu bihe bikomeye.


Joshua Masasu (uwa kabiri uhereye ibumoso)

Joshua Masasu ubuheta bwa Apotre Masasu na Lydia Masasu ni watanze impano mu izina rya bagenzi be. Yagize ati "Mbanje kubashimira nubwo mushiki wanjye antunguye, ndashima Imana kuri uno munsi ku babyeyi beza yaduhaye nubwo habayemo ubu jeune bwinshi no kutagendera mu nzira nziza, umubyeyi wanjye yakomeje kunyereka urukundo. Nashatse ko twasangira ijamo ry'Imana. Ndimo ndabyimenyereza (iteraniro ryose ryahise riseka)."  Yahise asoma icyanditswe kiri mu Umubwiriza 4:9. 

Yakomeje agira ati "(...) Ndabashimira ku mbuto nziza mwashyize muri buri mwana hano,..buri mwana tuvukana kubera urukundo ababyeyi berekana ku bandi bantu, Automatically twahise tugira PhD muri Social science." Joshua wavuze ko asigaye ari imfura mu muryango nyuma y'aho Deborah ashakiye, yasoje avuga ko nk'abana ba Masasu bagabiye inka ababyeyi babo. Bahise baririmba indirimbo nyina akunda kuririmbira abageni mu bukwe.

Mu ijambo rye, Pastor Lydia Masasu yavuze ko ibirori bakorewe n'abakristo, byabakoze ku mutima. Yavuze ko bashimira Imana mu buryo bukomeye anasaba abakristo inkunga y'amasengesho kugira ngo Imana izamufashe we n'umugabo we bazandike igitabo cy'amateka yabo. Ati "Twabonye Imana igendana natwe turi mu butayu, twabonye Imana igendana natwe twumva nta byiringiro dufite, nta nzira tubona, benshi baduseka, batubwira ngo twasaze ariko ndashimira umutware wanjye cyane, hari ikintu kimwe yanyigishije, yanyigishije gukunda Imana.(...)"


Pastor Lydia yakomeje avuga ko yakunze Masasu n'uyu munsi akaba amukunda ndetse akaba azabikomeza iteka. Ati "Ndashaka kumubwira ikintu kimwe, naragukunze." Masasu yahise areba ku ruhande, undi ati "Ndashaka andebe mu maso neza". Yahise amutera imitoma ati "Uri indabyo zavuye mu ijuru, uri impano y'ubuzima bwanjye. Niba uyu munsi nuzuza imyaka 50, hafi 30 yose twabanye, ndashima Imana cyane kuko wemeye kumbera inshuti. 

Igihe cyose numvaga naniwe mu buzima wari hafi yanjye, wampanaguye amarira, waranejeje, wowe papa w'abana banjye nk'uko abandi bose babivuze, ndakubaha, uri umutware udasanzwe. Ufite umutima wagutse, rimwe narakubwiye nti ndashaka kugira umutima nk'uwawe, ndagushimiye ko wankunze. Ukunze kuvuga ngo tuzishimira imyaka 100.

Ariko reka nkubwire ndagukunda kandi nzagukunda, Imana yo mu ijuru izanshoboza kugukunda,..Wowe papa w'abana banjye, ndashima Imana, nta munsi n'umwe nzifuza undi muntu kuko uri impano nyuma ya Kristo ni we mukunzi wanjye, I love you." Bahise bahoberana biratinda. Yavuze ko kuva bakoze ubukwe ari ubwa mbere bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'urushako, akaba ari nayo mpamvu bari bambaye nk'umugeni n'umukwe.


Apotre Masasu yashimiye bikomeye buri umwe wese wagize uruhare muri ibi borori by'umwihariko ashimira abakristo babiteguye kuko bamufashije we n'umugore we kwishyura umwenda w'Imana. Yunzemo ati "Mbafitiye umwenda mwese w'urukundo." Yakomeje agira ati "Muhumure ntabwo nzarengerwa ngo bitume nibagirwa aho yamvanye. Mu bintu yanyigishije ntabwo ndi ikirangare kuko nubwo ntayitinya yo, natinya ko yansubiza aho yamvanye...

Ni yo yampaye uyu mufasha, ndemera rwose ko ava ku Mana. Nta mururumba muziho, nta gukunda ibintu muziho, nta bwibone muziho,..Mu bagabo batunze abagore beza ndimo. Sindabona umuntu nk'uyu. Ubu rwose ndemera ko tuzabana indi myaka 70 no kuzamuka. (...) Uyu mugore yankunze nsa nabi. (..) Lydia mutima wanjye, mukunzi wanjye ntabwo usanzwe kandi uwakugize uko udasanzwe ntarasaza ntaranapfa. (....) Ubu noneho nagusezeranya ko nakurongoye.

Kera harimo n'ubuswa no kutamenya no gupfa kwizera utarabona, naho ubungubu sinkeneye kwizera, nabonye ko ari wowe mugore wanjye. ....Nzamukunda, nzamukuyakuya, nzamwubaha, nzamwubahisha n'abandi. Yangize umugabo wubashywe, yaranyizeye ubusazi bwanjye, atera intambwe zidasanzwe, yanze kumpemukira no kunsuzugura kandi nasaga n'usuzuguritse. Ku bw'iyo mpamvu iyi Mana nihaye izagusetse ubuzima bwabwe bwose." Bahise bapfukama basi barambikwaho ibiganza na Apostle Gakwaya.

ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IBI BIRORI

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE


REBA HANO UKO ABANA BA APOTRE MASASU BARIRIMBYE MURI IBI BIRORI


AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND