RFL
Kigali

Lionel Messi yahishuye intego ikomeye ashaka kugeraho muri 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/12/2019 14:43
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine ukinira FC Barcelone Lionel Messi, nyuma y’uko ahiriwe n’umwaka wa 2019, aho yahembwe ibihembo bibiri mpuzamahanga harimo na Ballon d’Or ya Gatandatu, yahishuye ko muri 2020 yihaye intego zo gushyiraho uduhigo twinshi, ariko ikiri imbere ya byose ni ugukuraho agahigo k’icyamamare Pele.



Lionel Messi ufite intego zo gutwara ibikombe byose bikinirwa muri Espagne no kongera guhesha Barcelone igikombe cya Champions League muri 2020, atangaza ko uyu mwaka ari uwo gukora cyane kugirango akomeze yubake amateka akomeye mu mupira w’amaguru, dore ko yanihaye intego ikomeye ariko yoroshye kuyigeraho.

Kuva yatangira gukinira FC Barcelone nkuru mu mwaka wa 2004 imyaka 15 irihiritse, akaba amaze kuyitsindira ibitego 618, ku mpuzandengo byibura buri mwaka Messi atsinda ibitego 41. Ibi bikaba ari bimwe mu bimugira umukinnyi m,wiza ku isi.

Winjiye mu mateka y’umupira w’amaguru, usanga umunya Brazil Pele mu buzima bwe yarakiniye ikipe imwe rukumbi ariyo ‘Santos’, mu gihe cyose yayikiniye yayitsindiye ibitego 643, uyu yitwa umwami wa ruhago.

Lionel Messi nawe wakiniye ikipe imwe, akaba atanateganya kuyivamo, mu mwaka wa 2020 yihaye intego yo kuzaba yakuyeho agahigo ka Pele, ko gukinira ikipe imwe ukayitsindira ibitego byinshi ku isi, dore ko uyu munya Argentine abura ibitego 25 gusa kugira ngo ashyikire Pele.

Mu myaka 10 ishize ushyize ku mpuzandengo byibura Messi buri mwaka atsinda ibitego 50, bikaba byoroshye cyane gukuraho agahigo ka Pele mu mwaka wa 2020.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Lionel Messi amaze gutsindira FC Barcelone ibitego 15 mu mikino 18 amaze gukina. Muri rusange Messi amaze gutsinda ibitego 629 mu mikino 737, mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru, ahereye muri 2013 kugeza magingo aya.

Uretse ibihembo by’imbere muri sahampiyona ya Espagne Messi yegukanye, umwaka wa 2019 urangiye Messi yegukanye Ballon d’Or ya Gatandatu, aho yahise asiga Cristiano Ronaldo. Akaba kandi yarahawe n’igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA (The Best FIFA Men's Player) muri uyu mwaka wa 2019.


Messi afite intego yo gukuraho agahigo ka Pele muri 2020


Messi kuva yagera muri FC Barcelone amaze kuyitsindira ibitego 618


Messi arabura ibitego 25 ngo akureho agahigo ka Pele



Messi yegukanye Ballon d'Or ya Gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND