RFL
Kigali

SKOL yakoresheje ibirori yishimira umusaruro wa 500,000 Hl yagezeho bwa mbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2019 10:08
0


Saa kumi zuzuye (16h:00’) kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2019 zageze Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenze 500,000 Hl muri uyu mwaka wa 2019.



Uruganga rwa SKOL rwatangiye mu mwaka wa 2009 rufite intego y’uko buri mwaka ruzajya rwenga nibura 200, 000 Hl. Mu myaka icumi ishize uru ruganda ruri ku isoko ntirwari rwarigeze rwenga ingano y’inzoga igera kuri 500, 000 Hl.

Kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukuboza 2019 ni bwo uru ruganda rwabigezeho rukoresha ibirori byo gushimira abakozi, abacuruzi, abakiriya n’abandi bafatanyabikorwa batumye uru ruganda rugera ku musaruro udasanzwe mu gihe cy’umwaka umwe.

Bwana, Ivan Wulffaert Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Skol, yavuze ko tariki 19 Ukuboza 2019 ari umunsi udasanzwe mu buzima bw’uruganda rwa SKOL kuko mu gihe cy’imyaka 10 bamaze bakora ari bwo bwa mbere babashije kwenga 500,000 Hl.

Avuga ko mu mwaka wa 2009 uruganda rutangira rwari rufite intego n’ubushobozi bwo gukora nibura 200,000 Hl ku mwaka. Yavuze kandi ko uruganda rwatangiye rufite ubushobozi bwo gusukura amazina nibura 80,000 Hl ku mwaka.

Akomeza avuga ko muri Gashyantare 2010 ari bwo bwa mbere bagurishije amakaziya 1, 500. Avuga kandi ko muri 2010 babashije kwenga 31, 000 Hl. Bwana Ivan avuga ko buri mwaka ku musaruro wabo bongeraho 37%. 

Yagize ati “…Ndashaka gushimira buri wese wagize uruhare kugira ngo tugere kuri uyu musaruro. Abari hano muhagarariye umubare munini w’abo dukorana barimo abakozi bahororaho mu ruganda, abacunga umutekano n’abandi.”

Yungamo ati “Ndabashimira ubwitange bwanyu, umuhate wanyu wa buri munsi, uburyo mudahwema kwitangira akazi. Ibyo byose bituma umuryango wa Skol waguka uko bucyeye n’uko bwije.”

Yashimye abakiriya bose, abahagarariye uruganda rwa Skol ahantu hatandukanye, abo baguraho ibikoresho, abashoramari n’abandi. Yashimye kandi Perezida Paul Kagame woroheje ishoramari mu Rwanda mu ngeri zose.

Bamwe mu bakozi bamaze imyaka icumi bakora muri uru ruganda, bavuze ko iterambere ryigaragaza mu nguni zose. Bavuze ko ari ishema rikomeye kuri bo kuba babashije kwenga ku mwaka 500, 000 Hl.

Bavuze ko igihe bamaze muri Skol biteje imbere bo n’imiryango yabo. Buri mukozi wo muri uru ruganda yahawe icupa rya 50 Cl nk’urwibutso rw’uyu munsi udasanzwe aho uru ruganda rwageze ku musaruro ushimishije. 

Uru ruganda kandi rwakoresheje umutsima wanditseho 500, 000 Hl bishimira uyu musaruro bagezeho.

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports ndetse rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Itegura inkunga kandi ikaba umufatanyabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy).

Kuva mu mwaka wa 2010 uruganda rwa SKOL rwashyize ku isoko ibinyobwa nka Skol Markt, Skol Select, Skol Lager, Skol Gatanu, Virunga Gold, Virunga Mist ndetse na Skol Panache.

SKOL kuva mu mwaka wa 2009 itangiye gukorera mu Rwanda ni ubwa mbere yenze 500, 000 Hl

Bwana Ivan, Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rwa SKOL yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo benge 500,000 Hl






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND