RFL
Kigali

Gambia: Ese ni iki cyateye ibihumbi by'abaturage kwamagana Perezida wabo Adama Barrow?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:19/12/2019 12:20
0


Muri iki cyumweru ibihumbi by'Abanyagambiya bayobotse imihanda intero ari imwe yo kwamagana Perezida wabo, Adama Barrow. Nyuma yo gutsinda amatora ya perezida, amasezerano y'ihuriro ry'amashyaka yarimo agena ko agomba kumara imyaka 3 ku butegetsi akagira n'inshingano zo gutegura andi matora ya Perezida. Adama Barrow we arashaka kuyobora imyaka 5.



Kuri uyu wa Mbere ibihumbi by'Abanyagambiya bayobotse imihanda intero ari imwe yo kwamagana Perezida wabo, Adama Barrow. Aba baturage nta kindi cyabakuye mu byabo ngo batangire imyigaragambyo bitari ukwamagana igitekerezo cya Perezida wabo cyo gukomeza kuyobora iki gihugu kugeza mu mwaka wa 2021. 

Ese Itegeko Nshinga rya Gambia rivuga iki ku ngingo y'iyoborwa ry'iki gihugu? Ese ubundi iri tegeko rireba Adama Barrow uri ku butegetsi magingo aya?

Uyu mugabo w'imyaka 54, Adama Barrow, yagiye ku butegetsi nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ay'amateka muri Gambia. Impamvu aya matora yabaye ay'amateka muri demokarasi y'iki gihugu ni uko ihuriro ry'amashyaka 7 yose ataravugaga rumwe na Leta yishyize hamwe agatsinda Yahya Jammeh wari umaze imyaka irenga 20 ayobora Gambia. 

Nyuma yo gutsinda amatora, Yahya Jammeh yanze kuva ku butegetsi bimuviramo gukurwa ku butegetsi ku mbaraga z'umuryango wa ECOAS (Umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Afurika).

Mu Ukuboza 2016, Adama Barrow amaze gutsinda amatora yarahiriye inshingano z'umukuru w'igihugu muri Senegal mu kwezi kwa mbere 2017. Uyu mu perezida ari we uri no ku butegetsi hari ubwumvikane cyangwa amasezerano yagengaga inshingano yari igiye gukora n'igihe yagombaga kuzikora. 

Ihuriro ry'amashyaka muri iki gihugu yari yemeranyijwe ko uyu mukandida wari umaze gutsindira kuba perezida, yagombaga kuyobora iki gihugu imyaka itatu hanyuma agategura amatora ya perezida wa repeburika we ubwe atariyemerewe kugaragaramo.

Itegekonshinga rya Gambia rigena ko umuperezida aba yemerewe kwiyamamaza kabiri gusa ndetse akayobora manda y'imyaka 5 gusa. Iri tegekonshinga na none rigena ko iyo umuntu abaye perezida manda ebyiri atongera ukundi kongera kwiyamamariza uyu mwaka ukundi. 

Na none iri tegeko rigena ko iyo uwari perezida adatsindiye uwo mwanya bwa kabiri abayemerewe kuzongera kwiyamamaze ku yindi nshuro itari iyo yatsinzwemo( nyuma ya manda yatsinzwemo) ariko na bwo rimwe gusa.

Mu byukuri ubu bwumvikane bwakozwe n'ihuriro ry'amashyaka yari ashyigikiye Adama Barrow ubwo yiyamamazaga, nta tegeko rigenwa n'itegekonshinga bagendeyeho bashyiraho manda y'imyaka 3. 

Ibi ku ruhande rwabo babikoze nkaho bashyiraho guverinoma y'agateganyo yagomba kuba iyobora mu gihe cy'imyaka 3 inategura amatora ya perezida wa repeburika. Nyamara uko aya matora yakozwe yubahirije amategeko agenga amatora ya perezida wa repeburika uko agenenwa na komisiyo y'amatora.

Aramutse ashyize mu bikorwa ibyifuzo bye, uyu muperezida yayobora iki gihugu kugeza ubwo andi matora ya perezida yabaho mu wa 2021. Imyigaragambyo iri kuba magingo aya yateguwe n'ihuriro "Operation Three Years Jotna," iri zina riri mu Cyongereza n'iki Wolof. 

 Iri huriro ryashinzwe n'umushoramari ukomoka muri Gambia wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Musa Kaira. Ese bizarangira Adama akomeje kuyobora iki gihugu? Cyangwa azubahiriza icyo amasezerano y'ihuriro ry'amashyaka ryagenaga ajya ku butegetsi?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND