Umukobwa wahagarariye Nigeria mu irushanwa rya Miss World 2019, Nyekachi Douglas, yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yishimye cyane nyuma y’aho batangaje utsinze.
Ku wa Gatandatu
tariki 14 Ukuboza 2019 ni bwo hasojwe irushanwa rya Miss World 2019 ryaberaga mu
Bwongereza, maze ikamba ryegukanwa n’uwari uhagarariye Jamaica, Toni-Ann Singh.
Nyekachi Douglas wari
uhagarariye Nigeria yari mu bakobwa batanu ba mbere bagombaga gutorwamo Miss
World 2019, ntabwo yasekewe n’aya mahirwe.
Bakimara gutangaza ko
uwegukanye ikamba rya Miss World 2019 ari uhagarariye Jamaica, Nyekachi Douglas
yitereye mu birere avuza akaruru k'ibyishimo ahobera mu buryo budasanzwe uwari umaze
gutsinda ku buryo utari wakurikiye yaketse ko ari we utsinze.
Imyitwarire y’uyu
mukobwa yatangaje abantu benshi cyane, bavuze ko uyu mukobwa yagaragaje uko
umuntu akwiye kwishimira intambwe buri wese yateye kabone n’ubwo baba
bahanganye.
Abantu benshi kuri
Twitter bashyizeho amashusho ya Nyekachi Douglas ahinduka igitaramo mu buryo
bwo kwerekana ko ibyo yakoze bikwiye kuba urugero ku bandi.
Hari uwagize ati “Niba
mugenzi wawe atangije ubucuruzi muri 2020 cyangwa ikindi cyazamura imibereho ye
uzabigenze nka Miss Nigeria.”
Undi yagize ati “Birashimishije
cyane, mu myaka maze sinigeze mbona umukobwa wishimira intsinzi y’undi.”
Singh yabaye umukobwa
wa 69 wambitswe ikamba rya Miss World, by’umwihariko muri uyu mwaka akaba
yariyongereye ku bandi bakobwa b’abiraburakazi batsinze mu marushanwa y’ubwiza
nka Miss Universe, Miss America na Miss Teen USA.
Iri rushanwa rya Miss World 2019 ryari ryitabiriwe kandi n’umunyarwandakazi Nimwiza Meghan utarabashije kuza mu myanya y’imbere.
Nyekachi Douglas yagize ibyishimo bidasanzwe
TANGA IGITECYEREZO