RFL
Kigali

Uwahagarariye Nigeria muri Miss World 2019 yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/12/2019 10:50
0


Umukobwa wahagarariye Nigeria mu irushanwa rya Miss World 2019, Nyekachi Douglas, yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yishimye cyane nyuma y’aho batangaje utsinze.



Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019 ni bwo hasojwe irushanwa rya Miss World 2019 ryaberaga mu Bwongereza, maze ikamba ryegukanwa n’uwari uhagarariye Jamaica, Toni-Ann Singh.

Nyekachi Douglas wari uhagarariye Nigeria yari mu bakobwa batanu ba mbere bagombaga gutorwamo Miss World 2019, ntabwo yasekewe n’aya mahirwe.

Bakimara gutangaza ko uwegukanye ikamba rya Miss World 2019 ari uhagarariye Jamaica, Nyekachi Douglas yitereye mu birere avuza akaruru k'ibyishimo ahobera mu buryo budasanzwe uwari umaze gutsinda ku buryo utari wakurikiye yaketse ko ari we utsinze.

Imyitwarire y’uyu mukobwa yatangaje abantu benshi cyane, bavuze ko uyu mukobwa yagaragaje uko umuntu akwiye kwishimira intambwe buri wese yateye kabone n’ubwo baba bahanganye.

Abantu benshi kuri Twitter bashyizeho amashusho ya Nyekachi Douglas ahinduka igitaramo mu buryo bwo kwerekana ko ibyo yakoze bikwiye kuba urugero ku bandi.

Hari uwagize ati “Niba mugenzi wawe atangije ubucuruzi muri 2020 cyangwa ikindi cyazamura imibereho ye uzabigenze nka Miss Nigeria.”

Undi yagize ati “Birashimishije cyane, mu myaka maze sinigeze mbona umukobwa wishimira intsinzi y’undi.”

Singh yabaye umukobwa wa 69 wambitswe ikamba rya Miss World, by’umwihariko muri uyu mwaka akaba yariyongereye ku bandi bakobwa b’abiraburakazi batsinze mu marushanwa y’ubwiza nka Miss Universe, Miss America na Miss Teen USA.

Iri rushanwa rya Miss World 2019 ryari ryitabiriwe kandi n’umunyarwandakazi Nimwiza Meghan utarabashije kuza mu myanya y’imbere.

Nyekachi Douglas yagize ibyishimo bidasanzwe

REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND