Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Urukundo Ruganze” iri mu njyana ya Zouk akaba yarayihimbiye abageni bakoze ubukwe.
Clarisse Karasira ni umwe
mu bahanzikazi bigaragaje cyane muri uyu mwaka wa 2019 cyane cyane mu njyana ya
gakondo.
Yashyize hanze indirimbo
nshya yise “Urukundo Ruganze” yahimbiye umusore n’umukobwa bakoze ubukwe, abifuriza
gutunganirwa bakazabana akaramata nk’uko yabitangarije INYARWANDA.
Ati “Ni indirimbo nahimbiye
abantu bakundana nshaka kuvuga ko atari ugukundana ngo birangire cyangwa ngo
bakore ubukwe twishimane ejo batandukane.”
Iyi ndirimbo itandukanye
n’izindi Clarisse Karasira yakoze mu minsi yatambutse kuko yo iri mu njyana ya
Zouke. Avuga ko atari ugutatira gakondo ahubwo ari ibintu bisanzwe.
Ati “ Hari igihe abantu
bumva ngo umuntu yaririmbye muri Zouk, bakagira ngo inka yacitse amabere ariko
iyo uririmba ubutumwa bugenderewe nta kintu biba bitwaye. Kuririmba indirimbo
nyarwanda ntabwo ari ukuririmba intwatwa gusa ahubwo biterwa n’ibyo uririmba.”
Asaba abaza kuyumva kutabifata
nko kureka injyana gakondo kuko n’abakuru bigirwaho barimo Kamaliza, Masamba,
Muyango n’abandi bafite indirimbo ziri mu njyana nk’iyi.
Iyi ndirimbo “Urukundo
Ruganze” ni iya kabiri Clarisse Karasira ashyize hanze nyuma yo gutandukana n’uwari
umujyana we Alain Mukuralinda.
TANGA IGITECYEREZO