RFL
Kigali

Mumarashavu Angelique wari umukinnyi wa filime yitabye Imana

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:16/12/2019 14:52
1


Angelique Mumarashavu wari umukinnyi wa filime n’ikinamico yitabye Imana azize uburwayi bw’umwijima yari amaranye igihe.



Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019.

Angelique Mumarashavu yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze ibyumweru bitatu arembeye.

Abari bamuzi bemeza ko yari amaze igihe kinini akora ibijyanye no gukina ikinamico mu itorero rya Mashirika, akaba yakinaga na filime.

Yari amaze igihe gito atangije filime y’uruhererekane yacaga kuru rubuga rwa YouTube yitwa Kirabiranya.

Nyakwigendera Angelique Mumarashavu kandi niwe wari uhagarariye mu Rwanda kampani icuruza filime yo muri Tanzaniya yitwa Steps Entertainment akaba yaranagize uruhare runini mu gufasha abanyarwanda gukina filime zo muri Tanzaniya.

Ni umwe mu bakinnyi ba filime baserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya JAMA Fest ryabereye muri Tanzaniya muri Nzeri uyu mwaka.

Ni umukinnyi wa filime wa kabiri witabye Imana muri uyu mwaka nyuma ya Nsanzamahoro Denis wari uzwi nka Rwasa wazize uburwayi bwa Diabete.

Mumarashavu Angelique ntagihumeka umwuka w'abaziman





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sandro Aimable4 years ago
    Ange R.I.P. muri jamafest Tanzanie abo twari kumwe watubereye umubyeyi mwiza murugendo rwose Imana ikorohereze umuryango we mukomeze kwihangana turi kumwe. R.I.P.





Inyarwanda BACKGROUND