RFL
Kigali

Groove Awards Rwanda: Umwana w’umunyempano, Umu Mc mwiza, Worship leader mwiza ni bimwe mu byiciro 5 bishya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2019 10:32
0


Irushanwa rya Groove Awards Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 7, ryashyizwemo ibyiciro bishya 5 bitari bisanzwemo birimo n’icyiciro cy’umwana muto w’impano itangaje uri hagati y’imyaka 3 ndetse n’imyaka 15.



Groove Awards ni irushanwa ritanga ibihembo bahanzi ba Gospel n’abandi bafite aho bahuriye n’uyu muziki bakoze cyane kurusha abandi. Ni irushanwa rikomoka muri Kenya, akaba ari ku nshuro 7 rigiye kubera mu Rwanda. Mbere y’uko ritangizwa mu Rwanda, abahanzi bo mu Rwanda babaga bakoze cyane bajyaga gufatira ibihembo muri Kenya, gusa icyo gihe hahembwaga umuhanzi umwe muri mwaka.

Byaje kuba ngombwa ko iri rushanwa ritangizwa mu Rwanda kugira ngo hashimirwe benshi baba bakoze kurusha abandi. Irushanwa rya Groove Awards riheruka kuba ryabaye muri 2018, gusa ibikombe bakabishyikirizwa tariki 5/12/2019, umuhanzi w’umwaka yabaye Bosco Nshuti, umuhanzikazi w’umwaka aba Aline Gahongayire, umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y’u Rwanda aba Gentil Misigaro mu gihe Serge Iyamuremye ari we wahawe ibikombe byinshi bigera kuri bitatu.


Bosco Nshuti yabaye umuhanzi w'umwaka, Aline Gahongayire aba umuhanzikazi w'umwaka

Groove Awards Rwanda 2019 yaratangiye aho kuri ubu abahanzi, amatsinda, amakorali n’abandi bo mu gisata cya Gospel barebwa n’iri rushanwa, bari kwiyandikisha mu gikorwa kizarangira tariki 17/12/2019. Irushanwa ry'uyu mwaka ririmo ibyiciro 21. Impapuro zo kwiyandikishirizaho ziri kuri Radio Umucyo mu mujyi (T2000), kuri RAAH Supermarket ku Kisimenti, ku biro by’Impinga.com biri i Nyamirambo ndetse ushobora no kwiyandikisha unyuze kuri interinet ku rubuga www.grooveawards.co.rw

Kwiyandikisha birajyana n’igikorwa cyo gutanga amahirwe ku bakwiriye kwitabira iri rushanwa, akaba ari igikorwa kiri gukora n’abagenzura ibiganiro, abanyamakuru ba Radiyo, Website, aba Djs n’abatunganya ibiganiro bya Televiziyo, aho bahitamo abahanzi babikwiye kandi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, zumvikana neza kandi zikoze neza, bagaha amahirwe ufite ibikorwa byagiye ahagaragara kuva tariki 10/10/2018 kugeza tariki 10 Ukwakira 2019.


Biteganyijwe ko tariki 20/12/2019 ari bwo hazatangazwa urutonde rw’abemerewe guhatanira ibihembo mu irushanwa ry’uyu mwaka. Final y'iri rushanwa, ni ukuvuga gushimira abahize abandi, bizaba tariki 19/1/2020. Nk’uko twatangiye tubivuga, irushanwa ry’uyu mwaka ririmo ibyiciro bishya bigera kuri bitanu ari byo; Umunyamakuru w’umwaka (Aho aba akora hose yaba kuri Radio, Television, Website, Youtube, ….), Umu MC mwiza w’umwaka, umu worship leader mwiza w’umwaka, Ikiganiro cyiza cya Radio yo hanze ya Kigali ndetse n’umwana muto ufite impano itangaje (3-15 years old).

Ibyiciro bihatanirwa muri Groove Awards Rwanda 2019

1.Best Male artist (Umuhanzi w’umwaka)

2.Best Female artist (Umuhanzikazi w’umwaka)

3.Choir of the year (Korali y’umwaka)

4.New artist/New Group of the year (Umuhanzi mushya/Itsinda rishya ry’umwaka)

5.Ministry/Group of the year (Minisiteri cyangwa itsinda ry’umwaka)

6.Song of the year (Indirimbo y’umwaka)

7.Worship song of the year (Indirimbo yo kuramya y’umwaka)

8.Hiphop song of the year (Indirimbo ya Hiphop y’umwaka)

9.Afro-Pop song of the year (Indirimbo ya Afro-Pop y’umwaka)

10.Collabo song of the year (Indirimbo ihuriwemo y’umwaka)

11.Music video of the year (Indirimbo y’amashusho y’umwaka)

12.Dance group of the year (Itsinda ribyina ry’umwaka)

13.Christian website of the year (Urubuga rwa Gikristo rw’umwaka)

14.Gospel Radio show of the year (Ikiganiro cyo kuri Radio cy’umwaka)

15. Media Personality of the year (Umunyamakuru w’umwaka)

16.MC/Hypeman of the year (Umushyushya Birori w’umwaka)

17.Young Groover of the year (Umunyempano muto w’umwaka)

18.Worship leader of the year (Umuramyi w’umwaka)

19.Upcountry artist of the year (Umuhanzi w’umwaka wo mu ntara)

20.Upcountry choir of the year (Korali y’umwaka yo mu ntara)

21.Upcountry Radio show of the year (Ikiganiro cya Radio cy’umwaka cyo mu ntara)

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE UBWO ABEGUKANYE IBIHEMBO UMWAKA USHIZE BASHYIKIRIZWAGA IBIKOMBE BYABO

Aline Gahongayire ni we wabaye umuhanzikazi w'umwaka


Florent Ndutiye ni we wafashe igikombe cya Trinity Worship Centre


Rhoda Misigaro ni we wakiriye igikombe cyahawe umugabo we Gentil Misigaro


Byishimo Espoir ni we wakiriye igikombe cyahawe Alarm Ministries


Serge Iyamuremye ni we watwaye ibihembo byinshi mu irushanwa ry'umwaka ushize


Issa Noel yahawe igikombe cy'umwanditsi mwiza w'indirimbo


Baraka (ibumoso) ashyikiriza Serge Iyamuremye igikombe


Dj Shawn ni we wakiriye igikombe cyahawe RTV Sunday Live

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Byishimo Espoir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND