RFL
Kigali

Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo ‘Fresh’ yakuwemo amajwi ya Asinah-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2019 7:49
0


Mu rucyerera rw’uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Fresh’ afite iminota itatu n’amasegonda 21’.



Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Runtinz wo muri Nigeria. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Kenny; yafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Tanzania.

Iyi ndirimbo ‘Fresh’ isohotse hashize iminsi itatu umuhanzikazi Asinah abwiye INYARWANDA, ko amajwi ye yakuwe muri iyi ndirimbo ku mpamvu nawe atazi.

Yavuze ko yari yaririmbyemo igishwahili cyinshi anifuza ko bayiha izina riri mu rundi rurimi atari ikinyarwanda.  

Icyo gihe yavugaga ko yagerageje kuvugisha Bruce Melodie kuri iki kibazo ariko ngo ntiyabonye igisubizo.

Hari amakuru avuga ko Bruce Melodie atashimye imiririmbire ya Asinah muri iyi ndirimbo ari nayo mpamvu yasabye ko ivugururwa. Bivugwa ko Bruce Melodie yagiranye ibiganiro byihariye na Asinah amubwira ko bazakorana indi ndirimbo bakareba niba bahuza. 

Ngo Asinah yihutiye kujya mu itangazamakuru mu gihe bari bavuganye ko bazakorana indi mishinga y’indirimbo. Bivugwa ko amajwi ya Asinah yakuwe muri iyi ndirimbo mu gihe n’amashusho yari yaramaze gufatwa.

Byasabye ko Bruce Melodie yongera gufata andi mashusho kugira ngo iyi ndirimbo isohoke. 

Uyu muhanzi aririmbira ku nyanja no ku nkengero agaragiwe n’abakobwa bambaye ‘bikini’ bagaragaza amatako indirimbo ikaryoshywa n’abasore b’ababyinnyi yifashishije.

Ku wa 10 Ukuboza 2019 Asinah yabwiye INYARWANDA,ko yavuganye kuri telefoni na Producer Runtinz wakoze iyi ndirimbo amubwira ko Bruce Melodie yamuhaye itegeko ry’uko amajwi ye akurwamo.

Amajwi ya Asinah yakuwe mu ndirimbo 'Fresh' yari yakoranye na Bruce Melodie

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FRESH' YA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND