RFL
Kigali

USA: Umunyabigwi muri Boxing, Leon Spinks arembeye mu bitaro

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/12/2019 10:26
0


Ukimara kumva izina Leon Spinks urahita utekereza undi munyabigwi Muhammad Ali.Leon Spinks. Ni umwe mu bagabo babashije gukubita Muhammad Ali mu buzima, gusa kugeza ubu ari kurwana n'ubuzima bwe mu bitaro byo muri Vegas nk'uko byatangajwe n'umufasha we Brenda.



Umugore wa Spinks Brenda watangaje iyi nkuru mu itangazamakuru ryo muri Amerika yavuze ko umugabo we arembye cyane ndetse anasaba inkunga y'amasengesho kuri buri wese. Yagize ati"Ndi hano mbasaba mbikuye ku mutima ndi kubasaba inkunga y'amasengesho ku mugabo wanjye mwiza Leon kugira ngo abashe kuba yacika iyi mitego y'uburibwe arimo ndabasabye".

Uyu mugabo yabaye nk'umuravumba (Kimenywa na bose) aramamara bikomeye ubwo yamaraga gukubita Muhammad Ali mu w'1978, aho yamutsinze mu marushanwa y'abafite ibiro byinshi (Heavyweight), iki kikaba cyarabaye kimwe mu bintu Leon Spinks atazibagirwaho mu byamuzamuriye amateka ye muri Boxing. Nk'uko tubikesha TMZ, icyo Leon arwaye nticyigeze gitangazwa gusa kugeze ubu ari kurwana n'ubuzima bwe muri Vegas Hospital.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND