RFL
Kigali

CAF yatangaje impinduka mu gushaka itike yo kwitabira ibikombe bya Afurika ku bihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2019 14:11
0


Mu nama iherutse kubera i Cairo mu misiri tariki 21 Ugushyingo 2019, yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo n’impinduka ku marushanwa atandukanye ya CAF. Kuri ubu CAF yamaze gutangaza impinduka mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17 ndetse na 20, aho kuri ubu aya marushanwa azakinwa mu buryo bushya.



Mu nama yaguye yahuje komite ya CAF mu kwezi gushize yabereye mu misiri, yafatiwemo imyanzuro ijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika. Iyi nama yemeje ko uburyo amakipe y’ibihugu yakinagamo ashaka itike y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17 ndetse na 20, bwahinduka.

Inama yemeje mu buryo bushya  imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi batarengeje imyaka 17 na 20, izajya ikinirwa muri Zone 6 zisanzwe zihari, aho kuba amakipe yose yo muri Afurika yatomborana ugasanga igihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo cyakinnye n’igihugu cyo muri Afurika y’amajyaruguru.

Uko bizajya bikorwa ni uko buri gihugu kizajya gihatana muri zone giherereyemo maze ibihugu bibiri bya mbere muri buri Zone gihite kibona itike yo gukina igikombe cya Afurika, haba mu bakinnyi batarengeje imyaka 17 ndtse n’abatarengeje imyaka 20.

Gusa ariko Zone iherereyemo igihugu kizakira irushanwa izajya itanga ikipe imwe mu mikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17 ndtse n’abatarengeje imyaka 20.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, yamaze gusohora itangazo rivuga ko ubu buryo bushya buzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha wa 2020.

Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17 giteganyijwe kuba mu mwaka wa 2021, kikazabera muri Morocco, imikino ya nyuma muri buri Zone izatanga amakipe azacyitabira izaba muri Kamena no mu ntangiriro za Nyakanga  2020.

Mu gihe igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 giteganyijwe kuba mu mwaka wa 2021, kikazabera muri Mauritania, imikino ya nyuma muri buri Zone izatanga amakipe azacyitabira izaba mu Ukwakira ndetse n’Ugushyingo 2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND