Kiyovu Sports yafashe icyemezo cyo kugeza ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, irega AS Kigali aho iyishinja gusinyisha umukinnyi ukomoka muri Cameroon Ghislain Armel ukiyifitiye amasezerano.
Mu
cyumweru gishize, ubwo Kiyovu Sport yiteguraga umukino w’umunsi wa 12
batsinzwemo na Marines FC 2-1, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Armel Ghislain yamaze gusinyira AS Kigali FC kandi agifite amasezerano ya
Kiyovu Sport azageza mu mwaka wa 2020.
Ubwo
abatoza ba Kiyovu Sport bamenyaga aya makuru bahise birukana Armel mu
mwiherero, ntiyanakoreshwa ku mukino batsinzwe na Marine FC. Nyuma ni bwo Armel
ubwe yanditse ibaruwa asaba imbabazi, avuga ko yashutswe na AS Kigali atari azi
ko ibyo akora bitemewe n’amategeko.
Ubuyobozi
bwa Kiyovu Sport, nyuma yo gusanga ikipe ya AS Kigali FC yararenze ku cyo
amategeko ya FIFA ateganya n’icyo avuga ku mukinnyi uva mu kipe imwe ajya mu
yindi, bahisemo kuyirega muri Ferwafa.
Kuri
uyu wa kabiri ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yanahagaritse uyu mukinnyi, yaje kugeza ibaruwa mu ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, irega ikipe ya AS Kigali ko yishe amategeko agenga
igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Muri
iyi baruwa Kiyovu Sports igaragaza ko AS Kigali yakoze amakosa atatu ari yo
gusinyisha umukinnyi wayo tariki 04/12/2019 itamenyesheje Kiyovu Sport,
kutubahiriza amezi atandatu asabwa ngo uvugane cyangwa usinyishe umukinnyi
ufite andi masezerano, ndetse no gukura umukinnyi wabo mu mwiherero w’ikipe.
Ibaruwa ndende Kiyovu Sport yandikiye
FERWAFA irega AS Kigali
Nubwo Kiyovu Sport imaze imikino itatu ikurikiranye idatsinda iri mu makipe atandatu ya mbere
AS Kigali idahagaze neza muri shampiyona ishobora gufatirwa ibihano
TANGA IGITECYEREZO