RFL
Kigali

Menya byinshi kuri 'Afrobeat' injyana y’umwimerere y’Afurika

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:11/12/2019 12:06
0


Ahenshi muri sosiyete byihariye Nyafurika, usanga umuziki wari uburyo bw’imibereho mu myemerere y’amadini gakondo yabo, imigenzo itandukanye, mu itangwa ry’uburere, ndetse n’ibindi. Muri iyi nkuru, turaganira birambuye ku njyana Nyafurika nk’uko bigaragara mu izina ryayo Afro-Beat.



Ivuka ry’iyi njyana ya Afro beat ribarizwa muri Afurika, ku mugabo washatse abagore 27 ku munsi umwe, akaba impirimbanyi y’amahoro n’ubwingene; Fela Anikulapo Kuti. Intangiro ya Fela ndetse na Afro beat ishakirwa ahagana mu mwaka wa 1957. Aha, yari atangiye amashuri ye mu bijyanye n’umuziki mu gihugu cy’u Bwongereza.

Muri iyi myaka, hariho izindi njyana zari zikunzwe cyane ku buryo Fela arizo yakabaye yarahisemo. Gusa, ntabwo yigeze ahitamo gucishwa bugufi n’ izo njyana zarimo: Jazz, Jam, ndetse n’izindi.

Umubyeyi wa Afro beat; Fela Kuti, we ubwe yakomokaga muri Nigeria. Mu kujya guhanga iyi njyana, byavanye n’umwimerere w’injyana zimwe na zimwe zo mu burengerazuba bw’ Afurika. Afatanyije n’ itsinda ry’ abacuranzi yahanze nyuma y’ uko avuye kwiga mu Bwongereza, hatangijwe injyana ya Afro beat.

Gusa, mu gutangira kw’ iyi njyana byasanga nk’ aho ari intwaro ikomeye yifashishaga muri politiki.

Fela Kuti we yabonaga mu myaka ya 1960 hari ibibazo muri Afurika, ariko byihariye mu gihugu cye cya Nigeria, biba ngombwa ko yifashisha iyi njyana ye nk’ uburyo bwo gutanga ibitekerezo bye bya politiki, ndetse no kugaragaza imiyoborere mibi ndetse na ruswa yari mu gisirikare (cyari kiyoboye Nigeria). Kugarura agaciro kambuwe Afurika, byari byo yahanze imbere.

Imikurire y’injyana ya Afro beat, yagiye ibaho bitewe n’ uburyo Kuti yakomezaga kuyamamaza, ariko cyane mu bikorwa bya politiki. Ahanini, byaganjijwe na Malcom X ndetse n’ ishyaka rizwi nka; Black Panther. Gusa, nk’ umucuranzi yagombaga kuba afite aho akorera. Nyuma y’uko yubatse agace ke yise “Repuburika ya Kalikuta”, yaje no gutangiza akabyiniro (club), aho yakundaga kuba acurangira indirimbo ze, zari mu njyana ya Afro beat.

N’ubwo Leta ya Nigeria icyo gihe itari imworoheye, Kuti yakomeje kurwana intambara, ndetse no kubera ikitegererezo ku bandi bifuje kuba bayoboka iyi njyana. Mu mwaka wa 1977, aho uyu mugabo yari atuye hagabwe igitero, Kalikuta yose iratwikwa. Nyuna yo kunyura mu bizazane byinshi byo gufungwa no guhunga Igihugu, ndetse no gutsindwa amatora ya perezida, Kuti yasigiye urumuri rwa Afro beat umuhungu we Femi.

Fela Kuti yaje gupfa azize uburwayi bw’agakoko gatera ubwandu bwa SIDA, mu mwaka wa 1997. Kugeza magingo aya, Kuti azwi nk’ intiti ya muzika ya Afurika, ndetse n’ Umubyeyi wa Afro Beat.

Menyabyinshi kuri Fela Kuti ufatwa nk’Umubyeyi wa Afro beatSrc: Britannica.com, vocal.media, newworldencyclopedia.org, fela.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND