Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Millan habereye ibirori byo guhemba umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize muri Calcio. Cristiano Ronaldo wageze mu Butaliyani mu mwaka ushize yarushije amajwi bagenzi be ahabwa igihembo, akaba yanditse amateka yo gutwara ibihembo by’umukinnyi mwiza mu bihugu bitatu bitandukanye.
Akigera
mu gihugu cy’u Butaliyani, Ronaldo yatsinze ibitego 26 afasha Juventus gutwara
igikombe cya shampiona, muri Calcio Ronaldo yakinnye imikino 31 atsinda ibitego
21, asoza ku mwanya wa kane mu batsinze ibitego byinshi, aho igihembo
cyegukanywe na Fabio Quagliarella ukinira Sampdoria, anahabwa urukweto rwa
zahabu.
Mu
bagize uruhare mu gikorwa cyabaye mu ijoro batanga amajwi yifashishijwe mu
itora, harimo abakinnyi, abatoza, abasifuzi, abanyamakuru ndetse n’izindi
nzobere mu mupira w’amaguru zatoranyijwe kugira ngo zigire uruhare muri iki
gikorwa.
Cristiano
Ronaldo yanditse amateka yo kwegukana ibihembo by’umukinnyi mwiza w’umwaka mu
bihugu bitatu ndetse n’amakipe atatu atandukanye, bwa mbere yahawe iki gihembo
mu myaka ibiri ikurikiranye ubwo yakinaga muri Manchester United mu mwaka wa
2006-2007 ndetse na 2007-2008, ku nshuro ya kabiri yegukanye iki gihembo akina
muri Real Madrid mu mwaka wa 2013-2014, ku nshuro ya gatatu yongeye kucyegukana
ari muri Juventus uyu mwaka.
Muri
uyu mwaka w’imikino, mu mikino 11 Ronaldo amaze gukinira Juventus amaze
gutsinda ibitego 6, akaba afite intego yo kongera guhesha Juventus igikombe cya
kabiri cya shampiyona muri uyu mwaka, akaba kandi yifuza kugeza kure iyi kipe
mu irushanwa rya Champions League.
Kuva
yagera muri Juventus, Ronaldo amaze gukina imikino 59 amaze gutsinda ibitego
35, amaze gutwarana na Juventus ibikombe 2, harimo igikombe cya shampiyona
ndetse na Supercoppa Italia mu mwaka wa 2018.
Ronaldo
yafashije ikipe y’igihugu ya Portugal kwegukana UEFA Nations League, anayihesha
tike y’irushanwa rya EURO 2020, aho kuri ubu abura igitego kimwe akuzuza
ibitego 100 amaze gutsinda mu ikipe y’igihugu.
Ronaldo yahize bagenzi be yegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Calcio
Abakinnyi 11 bigaragaje kurusha abandi muri Calcio mu mwaka ushize
Mu mwaka ushize Ronaldo yatsindiye Juventus ibitego 26
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO