RFL
Kigali

Ikipe z’igihugu muri Basketball mu Rwanda zabonye abatoza

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/12/2019 15:06
0


Kuri uyu wa Kabiri ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryashyizeho abatoza b’ikipe z’igihugu mu byiciro bitandukanye, kugira ngo bafashe aya makipe kwitegura Amarushanwa atandukanye izi kipe zifite mu minsi iri imbere, hari abongeye kugirirwa icyizere, hari n’abasezerewe haza abandi bashya.



Ku basezerewe amakuru agera kuri inyarwanda.com ni uko bashinjwa umusaruro mucye, bityo hakorwa impinduka kugira ngo n’umusaruro uzahinduke kuko hakenewe umusaruro mwiza.

Dore abatoza bashyizweho:

Ikipe y’abagabo Nkuru:

Umutoza mukuru: Vladimir Bosnyak

Abatoza bungirije: Maxime Mwiseneza na Karim Nkusi

Ikipe y’abagore Nkuru: 

Umutoza mukuru: Moise Mutokambali

Umutoza wungirije: Rukundo claude

Ingimbi U18:

Umutoza mukuru: Yves Murenzi

Umutoza w’ungirije: Patrick Habiyaremye

Abangavu U18:

Umutoza mukuru: Moise Mutokambali

Abatoza b’ungirije: Patrick Habiyambere na Claudette Habimana


Vladimir Bosnyak yongeye kugirirwa icyizere cyo kugirwa umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'abagabo


Umusaruro w'ikipe y'igihugu ku bwa Vladimir ntiwabaye mubi cyane


Vladimir atanga inama ku bakinnyi b'ikipe y'igihugu


Moise Mutokambali yagiriwe icyizere cyo gutoza ikipe y'igihugu mu bagore ndetse no mu bangavu

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND