RFL
Kigali

Urutonde rw’ibintu 5 by’amayobera n’abahanga muri siyansi batarabasha gusobanura!

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2019 11:30
0


Kuva mu bihe bya kera, abahanga bagiye bagerageza gusobanura ibintu bitangaje biba kuri uyu mubumbe. Ibyinshi muri byo byagiye bisobanurwa muri siyanse, gusa haracyari ibindi bintu bitarasobanurwa ndetse binagoye kubyizera.



Twakusanyije urutonde rw’ibintu by’amayobera 5 bishobora kuba ari ibintu karemano cyangwa se byarakozwe n’abantu ubwabo.

5. Inyandiko z’ibishushanyo hasi mu ishyamba rya AmazonMu bushakashatsi bwakorwaga ku ishyamba rya Amazon haje kuvumburwa inyandiko za kera zabaga ziri mu buryo bushushanyije, byabaga bikozwe mu buryo bwo gutondekanya amabuye buzwi nka ‘’geoglyphs.’’

Inyandiko zavumbuwe zigera kuri 450 mu bice byo mu majyaruguru ya Brazil na Bolivia. Inyandiko nyinshi zo muri ubwo bwoko zimaze imyaka igera ku 3000-3,500.

Abashakashatsi basobanuye ko izo nyandiko zari izimenyesha  inama, ibiganiro cyangwa gukora imihango itandukanye.

4. Icyorezo cyo kubyinaNyakanga 1518, umugore witwaga Troffea yatangiye kubyina ubudahagarara kandi nta miziki irimo. Nyuma y’icyumweru abantu 34 bari batangiye kubyina nkawe, hashize ukwezi umubare w’abari bamaze kuba nkawe wageraga muri magana. Babyinaga ubutaruhuka, abagera kuri 400 bahasize ubuzima kubera umunaniro mwinshi ndetse n’indwara y’umutima.

Nta muhanga n'umwe wabashize gusobanura icyateye icyo cyorezo, nta n'uburyo na bumwe busobanura uko umuntu ashobora kubona intege zo kubyina iminsi runaka ataruhuka.

3. Andrew Carlssin Muri 2003, FBI yataye muri yombi umugabo washinjwaga kwiba amafaranga ku isoko ry’imari n’imigabane akoresheje ububeshyi. Akoresheje $800 yabashije kwiba agera kuri $350.

Andrew amaze gutabwa muri yombi yahamije ko ahabwa amakuru n’abantu bo mu bihe bizaza, aho yavuze ko we yaturutse mu mwaka w’i 2256 ngo anyuze mu kimashini cy’ibihe (time machine). Haje kuza umuntu atanga ikiguzi cya $1 miliyoni Andrew ararekurwa, kuva icyo gihe yahise aburirwa irengero.

2. Umugabo w’imvura Umusore witwaga Don Decker sekuru yapfuye muri 1983 I Pennsylvania. Nyuma y’umuhango wo gushyingura uwo musore yatangiye kugira umuriro mwinshi nyuma agwa igihumure. Akimara kugwa igihumure amazi yatangiye guturuka mu nkuta z’inzu bari barimo kandi nta miyoboro y’amazi yari ihari kuri ibyo bice byari biri guturukamo amazi.

Inshuti za Don byaraziyobeye zihita zihamagara police. Police ihageze yajyanye uwo musore muri resitora yari iri hafi aho, bakihamugeza naho amazi atangira guturuka mu nkuta z’inzu, bahise bahamukura naho agisohoka muri iyo nzu amazi ahita arekeraho guturuka mu nkuta.

Muri Gashyantare 1993 ni bwo ibyabaye byashyizwe mu yandi mayobera atarasobanuka kw'isi kugera ubu.

1. Ubwato bw’imizimu 

Carroll A. Deering bwari ubwato bw’ubucuruzi bw’abanyamerika bwaje kumenyekana nk’ubwato bw’imizimu. Ubu bwato bwagaragaye ku nkombe muri 1921 nta bantu batwara ubwato barimo. 

Aho batekera mu bwato hari huzuye ibiryo, igitabo cy’abinjiye mu bwato ndetse n’imizigo yabo byaburiwe irengero, ibyifashishwa kureba amerekezo ndetse no gutwara ubwato byari byapfuye. Mu mpera z’i 1922 iperereza ryakorwaga kuri ubwo bwato ryarahagaze nta mwanzuro uhamye rigezeho.

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND