RFL
Kigali

EURO 2020: Amakipe y’ibihugu 20 yamaze kubona tike, hategerejwe kamarampaka izatanga andi 4

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2019 15:34
0


Igihugu cya Wales cyabaye igihugu cya 20 gikatishije tike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya EURO 2020 izabera mu mijyi itandukanye yo ku mugabane w’i burayi nyuma yo gutsinda Hungary ibitego 2-0, hasigaye kumenyekana ibihugu 4 bizava mu mikino ya kamarampaka kugirango habeho tombora y’uburyo amakipe azahura.



Amakipe yari agabanyije mu matsinda 10, aho amakipe yaje mu myanya ibiri ya mbere muri buri tsinda yahise ibona tike yo kuzakina EURO 2020, ubwo yabaye amakipe 20 kandi irushanwa rigomba gukinwa n’amakipe 24. Amakipe 4 azava mu mikino ya kamarampaka aho amakipe y’ibihugu 20 agabanyije mu matsinda 4, aho agomba guhura hagati yayo hakazasohokamo amakipe 4 azaba yitwaye neza kurusha ayandi.

Aya makipe azakina imikino ya kamarampaka ni ayitwaye neza mu matsinda ya UEFA Nations League rikaba ari irushanwa rigengwa na UEFA, Tombora y’uburyo aya makipe azakina izaba Tariki 22 Ugushyingo 2019, mu gihe imikino ya ½ ndetse n’umukino wa nyuma izaba muri Werurwe mu mwaka utaha wa 2020.

Amakipe y’ibihugu yamaze kubona tike ya EURO 2020

Ibihugu 20: England, Czech Republic, Ukraine, Portugal, Germany, Holland, Switzerland, Denmark, Croatia, Spain, Sweden, Poland, Austria, France, Turkey, Belgium, Russia, Italy, Finland and Wales.

Ibihugu bizakina imikino ya kamarampaka

Path A: Iceland, Bulgaria, Israel, Hungary, Romania

Path B: Bosnia and Herzegovina, Slovakia, Republic of Ireland, Northern Ireland

Path C: Scotland, Norway, Serbia, Bulgaria, Israel, Hungary, Romania

Path D: Georgia, North Macedonia, Kosovo, Belarus

Tombora y’uburyo ibihugu bizaba bigabanyije mu matsinda muri EURO 2020 iteganyijwe kuba tariki 30 Ugushyingo 2019, ikazabera i ROMEXPO mu mujyi wa Bucharest muri Romania saa 18h00’.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizabera mu bihugu 12 bitandukanye, imikino ikazakinirwa mu mijyi 12 itandukanye, ariko imikino ya ½ ndetse n’umukino wa nyuma bikazabera kuri Stade Wembley mu gihugu cy’ubwongereza.

Dore imijyi iZakira imikino y’igikombe cya EURO 2020

·         Group A: Rome (Italy) and Baku (Azerbaijan)

·         Group B: Saint Petersburg (Russia) and Copenhagen (Denmark)

·         Group C: Amsterdam (Netherlands) and Bucharest (Romania)

·         Group D: London (England) and Glasgow (Scotland)

·         Group E: Bilbao (Spain) and Dublin (Republic of Ireland)

·         Group F: Munich (Germany) and Budapest (Hungary)

EURO 2020 izatangira gukinwa tariki 12 Kamena kugeza tariki 12 Nyakanga 2020.


Ibihugu 20 byamaze kubona tike haracyategerejwe ibihugu 4


Abakinnyi ba Wales bishimira tike ya EURO 2020 bari bamaze kubona


Abakinnyi b'ubusuwisi bishimira tike ya EURO 2020 babonye


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND