RFL
Kigali

Fikayo Tomori yakuyeho urujijo rw'abatekerezaga ko azakinira Nigeria

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/11/2019 11:00
0


Myugariro ukinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza Fikayo Tomori wari utegerejwe n’abanya Nigeria ko azakinira ikipe yabo y’igihugu izwi nka “Super Eagles”, yaraye abakuriye inzira ku murima ubwo yagaragaraga mu myambaro y’ikipe nkuru y’u Bwongereza ubwo bakinaga na Kosovo mu mikino yo gushaka tike ya EURO 2020.



Igihugu cya Nigeria cyagaragaje ubushake bwo kuganiriza uyu musore uri kwitwara neza mu bwugarizi bw’ikipe ya Chelsea, ndetse ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Nigeria batangaga icyizere kubanya Nigeria ko uyu myugariro azabakinira mu marushanwa ari imbere iki gihugu gifite. 

Gusa ariko si Nigeria gusa yamwifuzaga kuko n’ubwongereza nabwo bwamucungiraga hafi ari nako bamuganiriza buri gihe avuye mu myitozo y’ikipe ye cyangwa mu gihe ari mu rugo aruhuka ntihaburaga umuyobozi muri FA umusanga akamwumvisha ko ejo he hazaza hari mu biganza by’ikipe y’igihugu y’ubwongereza. Igihugu cya Canada nacyo cyifuje ko uyu musore yabakinira ariko bose yabateye umugongo akinira abongereza.

Oluwafikayomi Oluwadamilola Tomori uzwi nka Fikayo Tomori yavutse tariki 19 Ukuboza mu mwaka wa 1997, ubwo bivuze ko mu kwezi gutaha azizihiza isabukuru y’imyaka 22 yamavuko. Uyu musore yavukiye mu gace ka Calgary ho muri Alberta muri Canada, akaba yaravutse ku babyeyi babanya Nigeria, nyuma yo kuvuka, umuryango wa Tomori wahise wimuka uva muri Canada ujya gutura mu bwongereza, Fikayo Tomori akurira mu bwongereza ndetse aniga mu bwongereza aba umuturage usanzwe mu gihugu cy’ubwongereza.

Fikayo Tomori yari afite uburenganzira bwo guhitamo igihugu yakinira mu bihugu 3, ibyo ni Canada, Ubwongereza na Nigeria.  Tomori yakiniye ikipe y’igihugu yabakiri bato  y’ubwongereza mu batarengeje imyaka 19, 20 na 21, yanakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Canada y’abatarengeje imyaka 20.

Ubu tuvugana Fikayo Tomori yamaze guhitamo igihugu azakinira nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Trent Alexander Arnold ku munota wa 84 mu mukino ubwongereza bwatsinze Kosovo ibitego 4-0, mu gushaka tike ya EURO 2020.

Fikayo Tomori mu ikipe y’igihugu y;ubwongereza izwi nka “ Three Lions” yambara nimero 16. Tomori ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ubwugarizi bw’ikipe ya Chelsea, muri uyu mwaka w’imikino amaze kuyikinira imikino 14 yatsinze yigitego kimwe. 

Tomori yakiniye amakipe atatu atandukanye yo mu bwongereza nk’intizanyo ya Chelsea arimo Brighton & Hove Albion, Hull City na Derby Count, aya makipe yose yayakiniye imikino 93 atsinda ibitego 2. Gukina umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza nkuru, bivuze ko Fikayo Tomori nta yindi kipe y’igihugu yemerewe gukinira.


Tomori yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu y'ubwongereza


Fikayo Tomori yiteguye guhanganira umwanya muri 'Three Lions'


Fikayo Tomori ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Chelsea


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND